skol
fortebet

Rihanna yafotowe yambaye ikanzu ikozwe mu buryo budasanzwe [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 16, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Rihanna yatunguye imbaga y’abantu ubwo yitabiraga ibirori by’isabukuru ya Kampanyi ye yitwa Fenty Beaty ikora ibikoresho bitandukanye byo kwambara.

Sponsored Ad

Ku wa Gatanu tariki ya 14 Nzeri 2018, nibwo Rihanna yitabiriye ibiroro by’isabukuru y’umwaka umwe, kampani ye ikora ibijyanye n’ubwiza ‘Fenty Beauty’ imaze ikora. Ibirori byabereye mu gace ka Brooklyn, mu mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Icyamamare muri muzika, Rihanna w’imyaka 30 y’amavuko, yari ahanzwe amaso na benshi, camera zamutunzwe atambuka kuri itapi itukura bafotora, yambaye iyi kanzu ye idoze mu buryo bwatangariwe na benshi.

Ikinyamakuru Dailymail dukesha iyi nkuru, gitangaza ko mu maso ya Riri (Rihanna) yagaragaraga nk’uwatunguwe, maze atangariza abafana be bari aho ati “Ndabashimira mwe mwese mwaje aha, mu kanya kashize bamwe mwabonye icyo natangaje ku rukuta rwanjye rwa Instagram, nsesekaye aha, ndabakunda mwese nshuti”.

Kampani ‘Fenty Beauty’ ya Rihanna yafunguwe ku mugaragaro muri Nzeri umwaka ushize, mu minsi 40 gusa yari imaze ifunguwe, ngo yinjije akayabo k’asaga miliyoni 100 z’amadolari ya Amerika.

REBA AMAFOTO:




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa