Rihanna yagaragaye ari gushwana n’umukunzi we byavugwaga ko batandukanye [AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 10 July 2018 Yasuwe: 2832

Umuhanzikazi Rihanna uzwi cyane muri USA yafotowe ari gushwana n’umukunzi we bari bamaze iminsi bavugwa ko batandukanye witwa Hassan Jameel usanzwe ari umuherwe cyane muri Saudi Arabia.

Ubwo aba bombi bari bari batembereye ku mucanga wa Puerto Vallarta muri Mexico ku wa Gatanu w’icyumweru cyashize,aba bombi bafotowe bari gutongana ndetse bananyuzamo bagatungana intoki nk’abashaka kurwana.

Rihanna w’imyaka 30 na Hassan w’imyaka 29 batangiye kuvugwa mu rukundo muri Kamena 2017 ubwo ibinyamakuru byo hirya no hino ku isi byavugaga ko Rihanna akunda gusura cyane uyu muherwe.

Muri aya mafoto yashyizwe hanze,yagaragaje Rihanna yambaye Bikini ku mucana yicaye ari gusomera uyu mugabo w’umuherwe nawe agacishamo akamusubiza kugeza ubwo Hassan yafashe inzira arigendera.

Mu mezi make ashize nibwo byongeye kuvugwa ko aba bombi batakivuga rumwe gusa ntihagira ugira icyo abivugaho cyane ko banakundana nta n’umwe muri bo bombi watangaje ko bari mu rukundo.

Hassan watandukanye n’umugore we yarangiza akikundanira na Rihanna,avuka mu muryango w’abaherwe bo muri Saudi Arabia ndetse bivugwa ko ari we uzaragwa imitungo ya Abdul Latif Jameel uzwi mu baherwe ba mbere muri iki gihugu.




Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Senderi yatakambiye bikomeye Minisitiri mushya w’Umuco na Siporo Nyirasafari...

Umuhanzi Eric Senderi Hit wamamaye ku mazina atandukanye mu ruhando rwa...
23 October 2018 Yasuwe: 725 0

Mwarabu warindaga umutekano wa Diamond yamusimbuje undi musore w’ibigango...

Nyuma y’amakuru yatangajwe avuga ko umuhanzi Diamond Platnumz ashobora kuba...
23 October 2018 Yasuwe: 2392 0

Wema Sepetu yongeye gutabwa muri yombi

Wema Sepetu biravugwa ko yatawe muri yombi ashinjwa gukorera uburiganya...
23 October 2018 Yasuwe: 1109 0

Enrique Iglesias yavugiye kuri TV ukuntu atera akabariro n’umugore we...

Umuhanzi Enrique Iglesias yavuze ko we n’umugore we bakora imibonano...
22 October 2018 Yasuwe: 3292 0

Umuhanzikazi muri Uganda yambuwe inkweto ku rubyiniro n’umushyushya rugamba...

Umuhanzikazi Spice Diana yambuwe inkweto n’umusore witwa MC Kats ukora akazi...
22 October 2018 Yasuwe: 1673 0

Wema Sepetu yasubije abamwibasiye kubera kugaragaza umukunzi we mu bikorwa...

Wema Sepetu wamamaye muri sinema ya Bongo muri Tanzania, yasubije...
22 October 2018 Yasuwe: 2414 0