skol
fortebet

Rihanna yagize isoni imbere ya Perezida w’U Bufaransa Macron-AMAFOTO

Yanditswe: Monday 05, Feb 2018

Sponsored Ad

Umuhanzikazi Rihanna yahuriye ku mugabane wa Afurika mu gihugu cya Senegal na Perezida w’igihugu cy’U Bufaransa Emmanuel Macron, uyu mukobwa arangwa no kugira isoni ubwo bifotozaga.
Perezida Macron na Rihanna bahuriye mu nama mpuzamahanga yaberaga i Dakar muri Senegal, aho yigaga ku guteza imbere uburezi muri iki gihugu.Nyuma y’inama yahuje abayobozi batandukanye, Rihanna, Perezida wa Senegal Macky Sall na Perezida Emmanuel Macron bafashe ifoto y’urwibutso.
Uyu muhanzikazi wo mu birwa bya (...)

Uyu muhanzikazi wo mu birwa bya Barbados yanditse kuri Twitter ashima bikomeye Perezida Emmanuel wamutimye anashima bikomeye uruhare rwe mu gushyigikira uburezi mu nama yitabiriye yamaze amezi abiri muri Africa y’Amajyepfo (West Africa).

Abari muri iyi nama babonye uburyo Rihanna yitwaye imbere ya Macron batunguwe bitewe n’isoni zaranze uyu mukobwa, bati ‘ burya nawe agira isoni’.Aha bashingira ku kuba Rihanna iyo akora amashusho y’indirimbo ntacyo atakora kugirango azabe meza niyo byaba ari ukwambara ubusa.

Nawe yahawe ijambo

Bivugwa ko atari ubwa mbere Rihanna ahura na Perezida Macron kuko ngo mbere uyu mukobwa yandikiye uyu mukuru w’igihugu cy’u Bufaransa kuri Twitter amusaba ko yamufasha muri gahunda yo guteza imbere uburezi muri Afurika.icyo gihe ngo Macron yamutumijeho baraganira ari nacyo cyatumye bahurira muri Senegal.

Rihanna asanzwe afite umushinga ‘The Clara Lionel Foundation’ yatangije ugamije guteza imbere uburezi ku isi yose hamwe n’ubuhanzi.Yakunze gusaba abakozi batandukanye bavuga rikijyana ku isi barimo British Prime Minister Theresa May gushyigikira igikorwa cye.

Perezida Emmanuel Macron yemeye gutera inkunga umushinga wa Rihanna aho yatanze angana na Miliyoni 200 za ma Euro asaba n’abandi kuwushyigikira kuko hakenewe Miliyari imwe n’igice ya ma Euro.

Rihanna yari yicaye mu bayobozi bakomeye

Uhereye i bumoso ni Perezida wa Senegal Macky Sall, Emmanuel Macron na Rihanna

Rihanna yaranzwe n’isoni aganira n’uyu muyobozi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa