skol
fortebet

Rihanna yagizwe umuyobozi ukomeye mu gihugu cya Barbados

Yanditswe: Monday 24, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Rihanna yagizwe ambasaderi n’igihugu cy’ivuko cya Barbados.

Sponsored Ad

Robyn Rihanna Fenty ,uzwi nka Rihanna mu mpera z’icyumweru gishize yagizwe ambasaderi wa Barbados ,agomba kumenyekanisha no kuvugira iki gihugu binyuze kuzamura uburezi, ubukerarugendo n’ishoramari.

Aganira n’itangazamkuru Rihanna yagaragaje ibyishimo bidasanzwe yatewe no guhabwa uyu mwanya.Yagize ati
"
Sijye uzabona ntangiye gukorana na minisitiri w’intebe Mottley n’itsinda ry’abo bakorana ngo duhe isura nshya Barbados"

Leta ya Barbados imwitezeho ko agomba kuyimenyekanisha no kuyishakira inkunga mu buryo bw’amafaranga agomba gushyirwa mu bikorwa by’uburezi ,ishoramari n’ubukerarugendo bw’iki gihugu.

Mu mwaka ushize wa 2017, umuhanda wo mu gace yabagamo waramwitiriwe,kuri ubu witwa Rihanna Drive.

Mu mwaka wa 2008 Rihanna kandi yagizwe ambasaderi w’igihugu cye uteza imbere umuco.

Rihanna yavukiye i Saint Michael muri Barbados, akurira mu murwa mukuru Bridgetown w’iki gihugu,kugeza ku myaka 10 y’ubukure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa