skol
fortebet

Rihanna yavuze ko perezida Trump ariwe murwayi wo mu mutwe urusha abandi muri USA

Yanditswe: Wednesday 09, Oct 2019

Sponsored Ad

Umuhanzi akaba n’umunyamideli Rihanna yavuze ko mu barwayi bo mu mutwe bo muri USA,Donald Trump ariwe uri ku isonga kubera ibikorwa bibi byiganjemo urugomo bikomeje kubera muri iki gihugu.

Sponsored Ad

Rihanna w’imyaka 31 uhugiye mu gushyira imbaraga mu kwamamaza imyambaro y’imbere y’uruganda rwe kurusha muzika,yavuze ko ashaka kubaka ubwami mu byerekeye imideli n’ubucuruzi bw’imyenda,yavuze ko perezida Trump abona ariwe murwayi wo mu mutwe urenze abandi muri USA.

Yagize ati “Abantu bakomeje kwicwa n’intwaro z’intambara bemererwa n’amategeko kugura.Ibi ntibisanzwe.Ntabwo byagakwiriye gufatwa nk’ibisanzwe……Umuntu wa mbere ufite uburwayi bwo mu mutwe kurusha abandi birasa naho ari perezida.”

Abajijwe ku kibazo cy’abimukira yavuze ko iyo yumvise ibibakorerwa arwara mu nda ndetse atajya yemera ko bibaho mu buzima.

Rihanna ukomoka mu birwa bya Barbados yasohoye itangazo ribuza Donald Trump gucuranga indirimbo ze ndetse atangaza ko atemera politiki ye na gato.

Rihanna wamenyeka mu ndirimbo nyinshi zakunzwe nka Rudy Boy,Umbrella,n’izindi yavuze ko agiye gushyira hanze album ye ya 9 mu minsi mike muri iki kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Vogue kizasohoka mu Ugushyingo uyu mwaka.

Rihanna yahishuye ko ari mu rukundo n’umuherwe w’umucuruzi wo muri Saudi Arabia witwa Hassan Jameel.




Rihanna yavuze ko Trump arwaye mu mutwe bikomeye

Ibitekerezo

  • Ariko nawe Rihanna,nubwo useka TRUMP,ufite ikibazo mu mutwe.Ukunda kwambara ubusa,ukunda kuryamana n’abagabo banyuranye kandi imana ibitubuza.Mbere yo guseka abandi,banza wikosore.
    Umenye ko Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli Petero wa 2,igice cya 3,umurongo wa 13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa