Ringtone nyuma yo kwemera ishyo ry’ inka 48 kuri ubu yageneye Zari impano nshya ihenze

Imyidagaduro   Yanditswe na: Muhire Jason 11 May 2018 Yasuwe: 2573

Ringtone wihebeye Zari yatangaje ko azi neza ko agiye kuza muri Kenya amusezeranya ko yamuguriye Imodoka yo mu bwoko bwa Ranger Rover Sport yasohotse muri 2017.

Ringtone Upoko ni umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana mu gihugu cya Kenya wiyemeza guha Zari Hassan urukundo. Zari yigeze kuvuga ko yifuza umugabo usenga ndetse unakunda gukorera Imana cyane, arebye ku murimo akora wo kuririmba indirimbo zibumbatiye ubutumwa bw’ijambo ry’Imana nti yazuyaza ko atabasha kumwegukana.

Ubu noneho, Ringtone Apoko yakajije umurego mu gushakisha uko yakwegukana umutima wa Zari. Yageze ku rwego yemera kuzatanga ibye byose ariko akegukana umutima w’uyu mugore uri mu banyamafaranga bazwi muri Uganda.
Mu magambo yanditse kuri Instagram yavuze ko yamaze kugura imodoka nshya ya Range Rover Sport nshya yasohotse mu ruganda mu mwaka wa 2017 kugira ngo azayihe Zari witegura gusura Kenya muri iyi minsi.

Yagize ati ’Nshuti Zari, Ndabizi neza ko ugiye kuza muri Kenya mu gihe cya vuba uhereye none. Ndagira ngo mfate uyu mwanya nguhe ikaze mu gihugu cyanjye cyiza.’

Nabonye wari wagiye mu rusengero ku Cyumweru, byaranshimishije kuko muri Yesu niho honyine utazababazwa nk’uko Diamond yabigenje. Ndakwinginze guma mu rusengero.

Uherutse kwandika kuri Instagram ko ukeneye imodoka ya Range Rover, ni byiza kandi nahise mbizirikana, niyo mpamvu nshaka ko Isi yose imenya ko nakuguriye imodoka nshya Range Rover sport 2017.

Nkwiseguyeho kuko washakaga iy’umweru ariko nabashije kugura ifite ibara ry’umukara. Ndagusabye uzagerageze ushake uburyo wazava hano ufashe urufunguro rwawe. Mu gihe uzamara muri Kenya uzambwire ikintu cyose uzakenera, nzakora ibishoboka byose bikorwe ku bwawe.

Author : Muhire Jason

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umuhanzi yirashe atabishaka mu mutwe arapfa ubwo yarimo akora amashusho...

Umuhanzi witwa Justin Carter w’imyaka 35 ukomoka muri USA,yirashe atabishaka...
22 March 2019 Yasuwe: 2740 0

Wa Muramyi ukomeye muri Kenya washatse Gukwa Zari inka 40 na Range Rover...

Umuramyi ukomeye muri Kenya Ringtone Apoko wavuzwe cyane mu minsi ishize...
22 March 2019 Yasuwe: 5486 1

Umunyarwandakazi w’Umunyamideli yashatse kwiyahura kubera ihungabana yatewe...

Umunyarwandakazi Judith Heard w’Umunyamidelikazi ngo yashatse kwiyahura...
21 March 2019 Yasuwe: 9850 0

ShaddyBoo yongeye guhungabanya igitsina gabo ashyira hanze amafoto yambaye...

Mbabazi Shadia wamamaye nka ShaddyBoo yongeye gusakaza amafoto ye hanze...
21 March 2019 Yasuwe: 9261 3

Isimbi ukomeje gushyira hanze amafoto yambaye ubusa yavuze uburyo yihangiye...

Isimbi Noeline wagaragaye mu bakobwa barenga 100 biyamamarizaga guhatanira...
21 March 2019 Yasuwe: 10011 0

Umuhanzi Sat-B yemereye ishimwe ritangaje abakinnyi b’Uburundi nibatsinda...

Umuhanzi ukunzwe cyane mu gihugu cy’Uburundi, Bizimana Aboubakar Karume...
21 March 2019 Yasuwe: 1837 0