skol
fortebet

Rose Muhando ubu yongeye kwigaragaza ndetse asobanura ko hari byinshi bihangayikishije ubuzima bwe birimo n’umugabo ushaka kumwica amuryoza ko yanze ko baryamana(AMAFOTO)

Yanditswe: Thursday 18, May 2017

Sponsored Ad

skol

Umuririmbyi Rose Muhando wo muri Tanzania amaze iminsi yaraburiwe irengero, ubu yongeye kwigaragaza ndetse asobanura ko hari byinshi bihangayikishije ubuzima bwe birimo n’umugabo ushaka kumwica amuryoza ko yanze ko baryamana.
Rose Muhando azwi cyane mu ndirimbo ’Nibebe’ yasohotse kuri album yise Jipange Sawa Sawa, n’izindi yagiye akora. Ni umwe mu baririmbyi bakomeye muri Tanzania babimazemo igihe kirekire. Mu minsi ishize byatangajwe ko ibiyobyabwenge byasaritse uyu muhanzi ndetse ngo (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyi Rose Muhando wo muri Tanzania amaze iminsi yaraburiwe irengero, ubu yongeye kwigaragaza ndetse asobanura ko hari byinshi bihangayikishije ubuzima bwe birimo n’umugabo ushaka kumwica amuryoza ko yanze ko baryamana.

Rose Muhando azwi cyane mu ndirimbo ’Nibebe’ yasohotse kuri album yise Jipange Sawa Sawa, n’izindi yagiye akora. Ni umwe mu baririmbyi bakomeye muri Tanzania babimazemo igihe kirekire.

Mu minsi ishize byatangajwe ko ibiyobyabwenge byasaritse uyu muhanzi ndetse ngo yashakishijwe igihe kinini kugira ngo ajyanwe mu kigo ngororamuco ariko inzego z’umutekano n’umuryango baramubura.

Hari hashize iminsi ashyirwa mu majwi ko ashobora kuba asigaye akoresha ibiyobyabwenge, gusa yabyamaganira kure avuga ko ababivuga ari abahereye kera bamurwanya.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru Ijumaa Wikienda, Rose Muhando w’imyaka 41 y’amavuko yavuze ko amaze iminsi yihishe kuko ngo ‘hari umuntu ushaka kwivugana ubuzima bwe’ atavuze izina amuryoza ko yanze ko baryamana.

Yashimangiye ko uyu mugabo ari we uri inyuma y’ibibazo byose Muhando yavuzwemo birimo kumuhimbira ibinyoma by’uko yakuyemo inda, kunywa ibiyobyabwenge n’ibindi. Ati “Impamvu ni uko uwo muntu aziranye na Polisi, abakuru ba stations za polisi bose baraziranye ndetse n’inshuti z’abayobozi b’itorero, biramworohera kumvugaho ibintu bibi byose.”

Yongeraho ati “Sinywa ibiyobyabwenge ndetse sinzabikoresha. Mu by’ukuri kuko abona ko ibyo bibazo ari byo byarangiza izina ryanjye niko abigenza, ariko nzi neza ko azatsindwa. Umuntu ukora ibyo ni ushaka kundangiza, yashatse ko mba umuntu we akankoresha ibyo ashaka ndabyanga.”

“Ndi umubyeyi w’abana batatu ( Gift, Nicolas na Maximilian ), mfite abavandimwe, banshyiraho ibyo binyoma kuko bazi ko nta muntu umvuganira ariko ndababwiza ukuri ko Imana ihari.”

Uyu mugabo ngo yari asanzwe afasha Rose Muhando, yamuhaga amafaranga yo gukora indirimbo ndetse akamufasha mu bikorwa bitandukanye by’umuziki bigeze igihe amusaba ko baryamana undi amubera ibamba.

Arongera ati “Ibi byose rero, ni uko nanze kuryamana na we. Narashavujwe bihagije, nabyaranye n’abagabo baransiga […] Ubu ntewe ubwoba n’uko hari ushaka kunyica, ndumva ntagishaka kuba mu gihugu. Mu by’ukuri kuba ndi muri Kenya ni byo bimushimishije?

Muhando yavuze ko ubuzima bwe bumaze kunanizwa ku rwego rukomeye ku buryo yumva amaze kurambirwa kubaho avugwa mu bibazo kandi by’ibihimbano.

Ibitekerezo

  • Niba ibimuvugwaho aribinyoma. Ntampamvu yo guhunga kuko we arwana n’abafite inyama n’amaraso ariko hari ushobora byose. Azamutsindira.

    Ndabanenga kuko mutaba update. Iyi nkuru nayo irashaje peeee. Niba ari namakuru muvana kubindi binyakuru mujye muyatangaza vuba aho gutangaza inkuru yashaje kera. Ntacyo biba bimaze.

    Nikimwe ninkuru yo kwa Gitwaza, nayo irashaje sana. Aho mwazikuye murebe igihe zandikiwe, murasanga ntacyo mwunguye abasomyi.

    Ndabanenga kuko mutaba update. Iyi nkuru nayo irashaje peeee. Niba ari namakuru muvana kubindi binyakuru mujye muyatangaza vuba aho gutangaza inkuru yashaje kera. Ntacyo biba bimaze.

    Nikimwe ninkuru yo kwa Gitwaza, nayo irashaje sana. Aho mwazikuye murebe igihe zandikiwe, murasanga ntacyo mwunguye abasomyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa