skol
fortebet

Rose Muhando yabwiye amagambo akomeye Silas wakwirakwije iby’urupfu rwe nyuma yo kumubwira ko ari mu bitaro

Yanditswe: Thursday 04, Jun 2020

Sponsored Ad

skol

Umuhanzikazi Rose Muhando wamamaye mu ndirimbo zihimbaza Imana iwabo muri Tanzanie no bindi bihugu byo muri Africa y’Uburasirazuba yabwiye amagambo akomeye abantu bakwirakwije ibihuha bavuga ko arwaye uburwayi bukomeye bwanaje kumuviramo urupfu.

Sponsored Ad

Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yafashwe kuri youtube yavugaga Rose Muhando nk’umurwayi ukomerewe mu bitaro byitwa Muhimbili Hospital, hakaba n’ibindi bihuha byakwirakwijwe bivugwa ko Rose Muhando yamaze kwitaba Imana, gusa uyu muhanzikazi yavuze amagambo ko nta ndwara imurimo “Ndababwira ukuri, ndababara iyo abantu bavuga ko nifitemo uburwayi ntabwo ndi ububiko bw’uburwayi”.

Rose Muhando yakomeje avuga ati “Hari umugabo nzi neza witwa Silas, ubwo navugaga ko ndi mu bitaro biherereye Nairobi umwaka ushize,Silas niwe muntu wakwirakwije ibihuha ko napfuye ariko mu by’ukuri sibyo kuko ndimo gukorana n’abantu batandukanye“. Aha umuhanzikazi Rose Muhando yahakanaga byimazeyo ko yamaze kwitaba Imana.

“Ntabwo njyewe ndi umuntu wo ku mbuga nkoranyambaga ariko ibi byandenze biba ngombwa ko mvuga ibintu byinshi gusa mumenye ko mbasabiye umugisha”. Aha umuhanzikazi Rose Muhando yavuze ibintu byinshi birimo ibyamuteye kuvuga amagambo akomeye ku bantu batigeze bamwifuriza ibyiza.

Abantu batandukanye bo muri Africa y’Uburasirazuba bamenye umuhanzikazi Rose Muhando mu ndirimbo zitandukanye zirimo nka ‘Nibebe’, ‘Utamu Wa Yesu’ ‘Kiatu Kivue’ na ‘Yesu Nakupenda’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa