skol
fortebet

Rose Muhando yahakanye yivuye inyuma ko akoresha ibiyobyabwenge

Yanditswe: Friday 06, Jan 2017

Sponsored Ad

Rose Muhando wo muri Tanzania wamenyekanye cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana aranyomoza ibyavuzwe bikanandikwa ko yaba akoresha ibiyobyabwenge. Uyu muhanzikazi avuga ko abavuga ibyo ari abashaka kumusebya gusa.
Rose Muhando azwi cyane mu ndirimbo ’Nibebe’ yasohotse kuri album yise Jipange Sawa Sawa, n’izindi yagiye akora. Ni umwe mu baririmbyi bakomeye muri Tanzania babimazemo igihe kirekire.
Hashize iminsi inkuru zicicikana ku mbuga nkoranyambaga na Mpuzabantu bamwe bavuga ko uyu (...)

Sponsored Ad

Rose Muhando wo muri Tanzania wamenyekanye cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana aranyomoza ibyavuzwe bikanandikwa ko yaba akoresha ibiyobyabwenge. Uyu muhanzikazi avuga ko abavuga ibyo ari abashaka kumusebya gusa.

Rose Muhando azwi cyane mu ndirimbo ’Nibebe’ yasohotse kuri album yise Jipange Sawa Sawa, n’izindi yagiye akora. Ni umwe mu baririmbyi bakomeye muri Tanzania babimazemo igihe kirekire.

Hashize iminsi inkuru zicicikana ku mbuga nkoranyambaga na Mpuzabantu bamwe bavuga ko uyu muhanzikazi yaba yarayobotse inzira yo gukoresha ibiyobyabwenge. Rose yakunze kumvikana mu bitangazamakuru avuga ko abavuga ibyo ari abahereye cyera bamurwanya.

Aganira na Mwanaspoti Magazine,yagize ati "Sinkoresha ibiyobyabwenge kandi sinzigera mbikoresha. Niba iyo ari iturufu abanzi banjye batekereza ko izatesha agaciro indirimbo zanjye, bararushywa n’ubusa. Abakwirakwiza ibyo bihuha bansabye ko dukorana, ndabahakanira."

Yakomeje avuga ati"Sinakwishora mu biyobyabwenge mu buryo ubwo ari bwo bwose kandi uko bavuga, ni nako bigira ingaruka ku muryango wanjye mu mitekerereze no mu marangamutima. Ndi nyina w’ abana 3, mfite abavandimwe, abo banyabihuha (rumor mongers) bazi neza ko nta n’umwe wo kundengera mfite."

Uyu muririmbyi muri 2016 yagiye agarukwaho cyane mu bitangazamakuru byo muri Tanzania. Yavuzweho gushaka gusubira mu Idini ya Islam yahozemo nyuma arabihakana. Muri Mutarama yajyanywe mu bitaro yarumwe n’inzoka yitabwaho n’abaganga arakira.

Rose Muhando nk’umuhanzi yagiye yegukana ibihembo bitandukanye muri Tanzania, azwiho kuba yarabimburiye abandi mu gihugu cye kugirana amasezerano y’imikoranire n’ikigo cya Sony Music cy’abanyamerika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa