skol
fortebet

Rude Boy uri mu Rwanda yatangaje uburyo yambuwe n’abahanzi

Yanditswe: Monday 22, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Rude Boy yavuze ko yambuwe n’abahanzi yakoreraga bigatuma afata ingamba zo kureka gukorera indirimbo abahanzi nawe akiyemeza kuririmba.

Sponsored Ad

Umuhanzi Rude Boy kuri ubu uri kubarizwa mu Rwanda aho yari yaje mu bitaramo byo gutangaa ibihembo ku bakinnyi ba filime bitwaye neza muri Afurika ,yavuze ko kuri ubu akora umuziki ku giti cye nyuma yuko umwuga yakoraga wo gutunganya umuziki mu buryo bw’amajwi wamunaniye kubera ubuhemu bw’bamwe mu bahanzi yakoranye nabo.

Ibi yabitangazaga nyuma yuko akoze igitaramo hano mu Rwanda aho yabazwaga impamvu yavuye muri P-Square akitandukanya n’impanga ye ah yavuze ko nubwo batagikorana mu itsinda bidakuraho kuba bahura ngo basabane, yakomeje yongeraho ko mbere yumvaga ko ataririmba gusa yabitewe no kuba abahanzi yakoreraga indirimbo baramwamburaga cyangwa rimwe bakamutega iminsi mu gihe bagomba kumwishyura.

Yagize ati” Kugirango nze mu muziki nabitewe nuko abahanz nakoreraga abenshi muribo banyambuye ndetse abandi bakama amafaranga atagira icyo angezaho bityo bituma mfata umwanzuro wo kujya muri studio nanjye nkaririmba”

Yakomeje avuga ko kuri ubu umuziki we umeze neza ndetse ahagaze bwuma yiteguye gushimisha abakunzi be ,ndetse avuga ko I Kigali ari iwabo kuko iyi ari inshuro ya 3 ahagarutse ndetse ko ari kimwe mu bihugu yishimira cyane ku isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa