skol
fortebet

Rudeboy wahoze muri P-Square agiye kuza mu Rwanda

Yanditswe: Wednesday 10, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Umuririmbyi w’ikirangirire ukomoka muri Nigeria Rudeboy wahoze mu itsinda rya P Square agiye kuza gutaramira mu Rwanda mu birori byo gutanga ibihembo ku bakora sinema muri Afurika bizaba mu bymweru bibiri biri imbere.
Ni ku nshuro ya 14 hagiye gutangwa ibihembo ku bakora umwuga wa sinema muri Afurika (Africa Movie Academy Awards) biteganyijwe ko bizabera mu Mujyi wa Kigali, mu nyubako y’Umurango wa RPF Inkotanyi (Intare Conference Arena) kuwa 20 Ukwakira 2018 .

Sponsored Ad

Icyo gihe Kigali izaba yabaye isango ry’ibyamamare muri sinema nyafurika, bizaba byaje gufata ibihembo, bishimirwa uburyo byagize uruhare mu guteza imbere uru uruganda.
Ibi birori bizayoborwa n’umukinnyi wa filime Nse Ikpe Etim n’umunyarwanda umaze kumenyerwa mu gutera urwenya Arthur Nkusi.

Muri ibi birori kandi abazabyitabira bazasusurutswa n’umuhanzi wo muri Nigeria Paul uzwi nka Rudeboy wahoze mu itsinda ry’impanga rya P Square nk’uko yabyemeje mu mashusho ari ku rubuga rwa Twitter.

RudeBoy agiye gutaramira i Kigali nyuma y’aho muri Mata impanga ye Peter, nawe yitabiriye igitaramo cya Mo Ibrahim Foundation cyabaye muri Mata.

Ibi bihembo bya Africa Movie Academy Awards byatangiye gutangwa muri 2005, ni no ku nshuro ya mbere bigiye gutangirwa mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa