skol
fortebet

Rudeboy wahoze muri P-Square ari mu nzira yerekeza mu Rwanda

Yanditswe: Thursday 18, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Rudeboy wahoze mu itsinda rya P-Square ari mu nzira yerekeza mu Rwanda aho azahakorera igitaramo kuri uyu wa Gatandatu.

Sponsored Ad

Umuririmbyi w’ikirangirire ukomoka muri Nigeria Rudeboy wahoze mu itsinda rya P Square abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram yatangaje ko ari mu nzira yerekeza mu Rwanda aho azataramira abakunzi be mu gitaramo cyo gutanga ibihembo ku bakora umwuga wa sinema muri Afurika (Africa Movie Academy Awards) biteganyijwe ko bizabera mu Mujyi wa Kigali, mu nyubako y’Umurango wa RPF Inkotanyi (Intare Conference Arena) kuwa 20 Ukwakira 2018 .

Rudeboy abinyujije kuri instagram Rudeboy yashyizeho ifoto igaragaza ari kumwe n’abasore bamufasha barimo umuvanzi w’umuziki we Dj Charlieshee ndetse n’undi umufasha mubijyanye n’amajwi bavugaga ko baje mu Rwanda mu gitaramo.

Mu kiganiro Umuryango twagiranye n’bamwe mu bari gutegura iki gitaramo badutangarije ko Rudeboy aragera Kigali kuri uyu wa Gatanu, ndetse nyuma yaho ari nabwo hazatangazwa uko imyiteguro imeze ndetse n’ikiganiro n’abanyamakuru gusa bizeza abanyarwanda ko imyiteguro ari yose ndetse ko Rudeboy yiteguye gushimisha abafana be.

Biteganyijwe ko Ibi birori bizayoborwa n’umukinnyi wa filime Nse Ikpe Etim n’umunyarwanda umaze kumenyerwa mu gutera urwenya Arthur Nkusi.

Twabibutsa ko Ibi bihembo bya Africa Movie Academy Awards byatangiye gutangwa muri 2005, ni no ku nshuro ya mbere bigiye gutangirwa mu Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa