skol
fortebet

Rurageretse hagati y’umuhanzi Bruce Melody na RITCO kubera indirimbo Saa Moya

Yanditswe: Friday 14, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Bruce Melody arashinjwa n’Ubuyobozi bw’ikigo gitwara abagenzi mu Rwanda , RITCO, kubusebereza imodoka abicishije mu ndirimbo ‘Saa Moya’ aherutse gushyira hanze.

Sponsored Ad

Muri iyi ndirimbo Bruce Melody yashyize ku rubuga rwa YouTube tariki ya 23 Nyakanga 2020, yageze aho aririmba ati :

Sinkubipa ndagukerereza, meze nka Ritco izamuka Shyorongi.

Aya magambo ni yo yazamuye umwuka mubi hagati ya RITCO na Bruce Melody. Umuyobozi Mukuru w’iki kigo, Nkusi Godfrey yatangarije Ukwezi ati :

Dusanga ari uguharabika izina ry’ikigo ndetse na serivisi gitanga. Twe dutanga serivisi yo kwihutisha abatugana.

Kabanda Jean de Dieu ureberera inyungu za Bruce Melody mu bikorwa by’umuziki, abona uyu muhanzi ataraharabitse RITCO, ngo ahubwo yayamamarije. Ngo ntiyigeze aririmba ko RITCO igenda gahoro, ahubwo :

Aba arimo kuvuga ngo ari kuza yirukanka nk’uko RITCO yihuta izamuka Shyorongi.

Iki kigo cyatangaje ko kigiye kwitabaza ubutabera, kuko kitabashije kumvikana n’umuhnzi Bruce Melody kuko atigeze yitaba telefone, ubwo cyamuhamagaraga.

Shyorongi ni umusozi uherereye mu Karere ka Rulindo mu muhanda Kigali-Musanze.

Ibitekerezo

  • nonese yakemeye ikosa mukareka kubeshya, niba yararirimbye ko atabipa amukererereza, ngo ameze mka ritco izamuka shyirongi, ubwo uko niko kwiruka muvuga, kukise ataririmbye ngo ndakwihutisha nka ritco?? asabe imbabazi ritco irihutta ntanubwo ikerereza

    Ritico iyo igeze ishyorongi igenda nkaka nyamasyo

    Ritico iyo igeze ishyorongi igenda nkaka nyamasyo

    Niba shyorongi Ritico Igenda gahoro ahandi ikihuta se Murapfa iki?

    Niba shyorongi Ritico Igenda gahoro ahandi ikihuta se Murapfa iki?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa