skol
fortebet

Rurageretse hagati ya KNC na Senderi wasabwe gufana ikipe akareka gutegera amaboko Bralirwa

Yanditswe: Thursday 18, Jan 2018

Sponsored Ad

Umuririmbyi w’uturingushyo Senderi International Hit yasabye KNC gusaba imbabazi ku mugaragaro nyuma y’ uko amusabye gufana ikipe ye ‘Unity Sports Gasogi’ aho guhora ategeye amaboko ubuyobozi bwa Bralirwa na EAP bategura irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars.
Mu minsi ishize nibwo umunyamakuru, umuyobozi wa Radio1/TV 1 akabana n’umuhanzi KNC yatangaje ko aho kugira ngo Senderi asabe ubuyobozi bwa Bralirwa n’abandi kumufasha bagakuraho inzitizi zitamwerera kujya muri Guma Guma yakwemera (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyi w’uturingushyo Senderi International Hit yasabye KNC gusaba imbabazi ku mugaragaro nyuma y’ uko amusabye gufana ikipe ye ‘Unity Sports Gasogi’ aho guhora ategeye amaboko ubuyobozi bwa Bralirwa na EAP bategura irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars.

Mu minsi ishize nibwo umunyamakuru, umuyobozi wa Radio1/TV 1 akabana n’umuhanzi KNC yatangaje ko aho kugira ngo Senderi asabe ubuyobozi bwa Bralirwa n’abandi kumufasha bagakuraho inzitizi zitamwerera kujya muri Guma Guma yakwemera akamuha akazi ko gufana ikipe ye yitwa ‘Unity Sports Gasogi’

Bijya gutangira, KNC yabanje kubitangariza mu kiganiro ‘Rirarashe’ akorana na mugenzi we Mutabaruka Angelbert nyuma yaho ubwo KNC yatumuriga itangazamakuru asobanura kubijyanye n’uko agiye guhagarika muzika nabwo yongeye gukomeza kuri iyi ngingo.

KNC ati “Cyakoze Senderi aberewe no kwisiga amarange akambara n’amahembe ubundi akaza akamfanira ikipe…gusa nubwo mbivuga ntabwo mba ngamije kumusebya kuko nawe nziko bitamurakaza kuko nicyo gihe mbivuga ntabwo byamubabaje”.


Senderi avuga ko adashobora gusubiza KNC

KNC yatangaje ko umuhanzi nyarwanda akwiye kwiyubaka ibyuya yabize akaba aribyo bimugaburira, yongera kuvuga ko bidakwiye ko Senderi yatakambira Bralirwa ngo imusubize muri Guma Guma ahatane n’abandi ni nyuma y’uko yakumiriwe bitewe n’uko afite imyaka irenze 35 y’amavuko cyo kimwe kimwe na Danny Vumbi.

Ubutumwa bwa Senderi

Abinyujije kuri instagram, Senderi yanditse avuga ko adashobora gusubiza KNC bitewe n’uko amwubaha ahubwo amusaba kuzasaba imbabaza kumugaragaro ubwo azaba ari mu kiganiro kuri Radio 1/TV1.

Yagize ati :” KNC uraho. Nanjye ndaho Hit ni Hit. Uri umwe mu banyamakuru nubaha Cyanee kandi nemera .Ejo bundi nakurikiye TV1 ubureye umuyobozi mbona uburyo unsebyaho ubigendereye mbona n’ibindi binyamakuru byinshi byanditse uko wansenye umutungo wanjye mu by’ubwenge w’Ubuhanzi ubigendereye. Sibyiza ibyo wakoze mubusesenguzi bwiza nzi ugira mu itangazamakuru. Ufate akanya usabe imbabazi abafana banjye Live(imbona nkubone) nkuko wabikoze Live.”

Senderi yakomeje abwira KNC ko aramutse amusubije yarira ariko ko yifashe ati :” Kuko ngushubije warira wanababara Cyanee kandi uri umuyobozi nubaha kandi nemera. Usuhuze nuwo mugabo Mutabaruka umubaze uti kuki basenya Hit urebera??.”

Mu minsi ishize, Senderi yatakambiye ubuyobozi bwa Bralirwa asaba buri wese bireba kumufasha akongera gusubira mu bahanzi bahatanira iri rushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya 8 riza muri uyu mwaka rika irushanwa rukumbi ribera mu Rwanda ritanga amafaranga menshi.

Yagize ati “ Bavandimwe Bralirwa, EAP namwe banyamakuru, mwese muri rusange, nimuntabare nzagaragare muri Guma Guma y’uyu mwaka kuko nkumbuye abafana banjye kandi naribokoreye muri 2017, muvaneho ingingo ikumira umuhanzi kubera imyaka.”

Ibitekerezo

  • Aba bagabo ndabakunda bombi.Bakunda gusetsa cyane.Nkunda udushya SENDERI yakoze muli Guma Guma,cyane cyane igihe yambaraga amahembe I Nyagatare n’igihe yikorera ibijumba I Gitarama.Ndakeka ko barimo gukina.Ntabwo bahanganye kandi ntabwo KNC yamushotoye as such.Kwari ukwikinira nkuko asanzwe.Imana idusaba kubabarirana.
    Niyo mpamvu Bible ibuza abakristu nyakuri kurwana.Ikibabaje nuko usanga intambara zuzuye mu isi hose.Yesu yavuze ko chef w’iyi si ari Satani.Soma Yohana 12:31.Christians must distance themselves from this wicked world,full of wars,hatred,fornication,corruption,theft,etc...All evil doers will be cut off on the upcoming Last Day as Proverbs 2:21,22 says.
    Mu isi nshya dusoma muli 2 petero 3:13,nta banyabyaha bazabamo.Kandi ibibazo byose bizavaho,babeho iteka ryose.Bisome muli Ibyahishuwe 21:4.Niba ushaka kuzaba muli iyo paradizo,tangira ubikorere,we kwibera mu byisi gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa