skol
fortebet

Rutamu Elie Joe yahishuye byinshi ku mishinga agiye gukorera mu Rwanda

Yanditswe: Tuesday 17, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Rutamu Elie Joe wamenyekanye cyane ku maradiyo atandukanye mu Rwanda mu biganiro by’imikino ndetse no mu kogeza imipira, nyuma y’igihe kinini yari amaze muri Amerika yagarutse mu Rwanda mu minsi ishize yavuze byinshi ku mishinga agiye kuhakorera biromo n’ibijyanye no kugurisha abakinnyi.

Sponsored Ad

Rutamu ari mu Rwanda kuva mu mpera za Kanama 2019, akihagera yakirijwe imirimo mu mikino y’Agaciro iherutse kurangira igikombe cyegukanywe na Mukura itsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma.

Mbere yuko ajya muri Amerika, Rutamu yasize asezeye kuri Radio, icyakora ubwo yagarukaga yumvikanye yatumiwe kuri Radio One ari nayo yakoragaho mbere na Radio Rwanda, uyu mugabo yabajijwe niba ashobora kongera gukora kuri radiyo, asubiza agira ati ”Ariko narabivuze ko itangazamakuru nabaye ndishyize hasi, ngiye guhinga, korora no kugurisha abakinnyi. N’ubundi mu byangaruye ibyo byose biracyarimo.”

Uyu mugabo avuga ko ashaka gufungura ikigo cye cyo kugurisha abakinnyi ku buryo bigenze neza ukwezi gutaha byaba byarangiye ngo agahita abitangaza. Rutamu yavuze ko hari abakinnyi yamaze kurambagiza ndetse yanatangiye kuvugana nabo kimwe n’amakipe abashaka ku buryo isoko ry’umwaka utaha ryo kugura no kugurisha abakinnyi akazi ke kazaba katangiye.

Iby’igihe azamara mu Rwanda, Rutamu yatangaje ko ahari ntaho ateganya kujya. Yongeyeho ko sosiyete ye iri mu Rwanda bityo ko ariho azakorera. Kuba yajya muri Amerika aho afite umuryango byo ngo azajya ajyayo nkuko azajya ajya n’ahandi hanyuranye ku Isi.

Rutamu yavuye mu Rwanda yerekeza muri Amerika muri Nyakanga 2018, asiga avuze ko agiye gukomerezayo amasomo mu ishuri ryigisha ibyerekeye gushakira isoko abakinnyi ku ruhando mpuzamahanga. Hari n’andi makuru yemezaga ko yari asanzeyo umufasha we Nyinawabeza Rebecca.

Nyuma yigihe ageze muri Amerika, muri Nyakanga 2019 Rutamu yaratunguranye ashyira hanze ifoto amaze gusaba umufasha we ko barushinga. Nta gihe cyatambutsemo cyane ko bahise banakora ubukwe.

Rutamu Elie Joe yamamaye mu kogeza imipira kuri radiyo zitandukanye zikomeye mu Rwanda nka Radio Flash, Isango Star aho yavuye ajya kuri Radio Rwanda hanyuma muri Gicurasi 2016, we n’impanga ye mu mwuga Rugimbana Théogène bimukira kuri Radio 1, aho yavuye mu 2018.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa