skol
fortebet

Rwabuze gica hagati ya Bruce Melodie na Sunny bapfa indirimbo Kungola[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 19, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Mu minsi ishize nibwo umuhanzikazi Sunny yashyize ahagaragara avuga ukuntu Bruce Melodie yaba yarihariye indirimbo ye bakoranye ndetse agatangira ko kuyitirirwa mubikorwa bitandukanye kandi indirimbo ari iya Sunny .

Sponsored Ad

Ibi byasakuje cyane ubwo mu bihembo bitangwa na Radio y’imyidagaduro mu Rwanda byiswe Kiss Summer Awards 2019 aho Bruce Melodie yagaragaye wenyine kuri ahatana mu ndirimbo zikunzwe bagashyiraho indirimbo “Kungola ” Sunny ntiyashyirwaho kandi indirimbo ari iye .

Sunny yashyize hanze indirimbo “Kungola” yakoranye na Bruce Melodie. Ni imwe mu ndirimbo zihagaze neza mu tubari no mu bitaramo bikomeye.

Mbere y’uko iyi ndirimbo isohoka, uyu muhanzikazi yabanje kuvuga ko yishyuye Bruce Melodie kugira ngo bakorane, nawe arabyemera.

Nyuma Sunny yavuze ko adafite uburenganzira kuri ‘audio’ na ‘video’ kuko ngo Bruce Melodie yabyikubiye.

Bruce Melodie avuga ko yubaha Sunny ariko ngo atangazwa no kuba uyu muhanzikazi atazibukira ngo ave mu ‘matiku’ y’indirimbo “Kungola” bakoze mu mezi ashize.

Avuga ko kenshi iyo aririmbye indirimbo “Kungola” bitanezeza Sunny nyamara ngo ayifiteho uruhare kuko niwe waririmbishije Sunny muri iyi ndirimbo.

Sunny kandi mu minsi ishize yumvikanye avuga ko ariwe wagakwiriye kuba ahatanye mu bihembo bya ‘Kiss Summer 2019’ aho kuba Bruce Melodie kuko ngo indirimbo “Kungola” ni iye.

Bruce Melodie mu mashusho yashyizwe ku rubuga rwa Youtube kuri shene ya Inyarwanda tv yagize ati “…Njyewe se ntegura ibihembo abo ngabo babikora ba ari bo ubaza. Wingaruramo.” Avuga ko igihe kinini yagiye yirengagiza kuvuga kuri Sunny ariko ngo igihe kirageze ko abireka.

Sunny yagiye kenshi ashinja kenshi Bruce Melodie gutambamira umushinga w’indirimbo ye “Kungola”.

Kugeza ubu indirimbo “Kungola” ntiyanditse muri RDB, Melodie avuga ko ashaka guhemukira Sunny iyi ndirimbo yayiyandikishaho ariko ngo ntiyabikora.

Indirimbo kungola ni zimwe mu ndirimbo Bruce Melodie na Sunny bifashisha kenshi iyo hari aho bataramiye ikishimirwa na benshi kuburyo bukomeye , ndetse ikaba imwe mu ndirimbo yazamuye izina Sunny murahando rwa muzika nyarwanda no muri East Africa.

Ibitekerezo

  • Bruce Melodie, wisaba Sunny kuzibukira, ahubwo wowe zibukira kuko iby’uko waririmbye mundirimbo "kungola"warabihembewe so please niba wemera ubunyangamugayo wakagombye kwibwiriza ntuhogoze impfubyi ishakisha imibereho no kwereka public ko kugusaba ibye ari amatiku. Ibyo uzakura mubuhemu nibyo bizaguhenura, rya bike uryame kare Melodie mwana wa Data.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa