skol
fortebet

Rwanda Music Federation yagize icyo isaba Nyirasafari Espérance wagizwe Minisitiri w’Umuco na Siporo

Yanditswe: Saturday 20, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Mu nyandiko bashyize hanze bifashishije urukuta rwabo rwa Instagram banditse basaba ko Minisiteri yafasha abahanzi nyarwanda bagahabwa agaciro kangana n’abahanzi baturuka hanze y’umupaka w’uRwanda kuko basanze ko hari abahanzi bahabwa amafaranga menshi akubye inshuro 30 ayo bahaye abahano mu Rwanda , Rwanda Music Federation yasabye ko kandi bakongerera abahanzi nyarwanda ubumenyi mubyo bakora ndetse n’ibindi.

Sponsored Ad

Rwanda Music Federation ishinzwe kurengera inyungu z’abahanzi nyarwanda yanditse igira icyo yisabira Nyirasafari Espérance wagizwe Minisitiri w’Umuco na Siporo.


Intore Tuyisenge Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Music Federation
Bagize bati “

Nyakubahwa Minister, Murakaza neza muri Minispoc ifite mu nshingano abahanzi umunsi ku munsi.

Tubitezeho ko Umuhanzi arushaho kugira Agaciro agatungwa n’ibihangano bye!

Leta y’u Rwanda ihora idushishikariza kwihangira umurimo no kuwunoza kandi nkuko mubizi abahanzi iyo ntero twayikirije mu bambere.

Tukaba tubasaba ko mudufasha amategeko arengera abahanzi yubahirizwe Mu gihugu hose kuko igihangano cy’umuhanzi n’umutungo bwite we ugomba kumubeshaho nkuko undi muntu ufite Isambu,imodoka, inzu n’ibindi bimubeshaho. -Gufasha abahanzi kubona ibikorwaremezo biborohereza gukora akazi kabo Kinyamwuga - Gufasha abahanzi kubona uburyo bugezweho no kwagura isoko mu icuruzwa ry’ibihangano byabo -Kongerera ubumenyi abahanzi mubyo bakora mu buryo butandukanye, Gutera inkunga ibikorwa by’abahanzi kuko turakirya tukimara.

Muri Gahunda yo gukomeza guteza imbere ibikorerwa iwacu Turabasaba ko mwadukorera ubuvugizi Mu birori byateguwe cyane cyane n’inzego za Leta, abahanzi b’abanyarwanda bajye batekerezwa mu bambere kuko bashoboye.nkuko mubizi mwagiye munababona muri Gahunda zitandukanye harimo n’amatora y’umukuru w’igihugu
kd umusaruro batanze ugaragarira buri wese!

Mugihe kandi bibaye ngombwa ko n’umunyamahanga atumirwa
Tarabasaba Guhabwa agaciro kangana ku abahanzi bitabiriye ibikorwa byateguwe kuko usanga umunyamahanga ahembwa akubye inshuro 30 cg zirenga ayo abanyarwanda bahembwa nyamara usanga abanyarwanda bamurushije gushimisha abitabiriye ibirori. hato batazakomeza kugira bati "NTAMUHANUZI WEMERWA IWABO"

Ikindi Tubasaba Nyakubahwa Ministeri ni uko ibikorwa n’ubushobozi bigenerwa abahanzi byajya bibagereraho mu gihe.

Turabasaba kd Gushyigikira inzego z’abahanzi Muhereye ku mahuriro yabo(unions) Ingaga....! Tubijeje Ubufatanye nk’Abahanzi mu kubaka u Rwanda Twifuza rufite Abanyamuziki Baruhagararira bakaruhesha ishema mu ruhando mpuzamahanga!
Mugire amahoro!

Nyirasafari Espérance wagizwe Minisitiri w’Umuco na Siporo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa