skol
fortebet

Sacha wakanyujijeho na Nizzo yiboneye umuherwe wanamuguriye inzu-AMAFOTO

Yanditswe: Wednesday 17, Jan 2018

Sponsored Ad

Sacha Kat wavuzwe bigatinda mu rukundo na Nizzo Kaboss wa Urban Boys, yinjiye mu rukundo rushya n’umugabo w’umuherwe wamaze kumugurira inzu n’ibindi bikoresho nkenerwa mu buzima bwa buri munsi.
Sacha yavuzwe mu rukundo igihe kinini n’umuhanzi Nizzo, nyuma baje gushwana buri wese atangira ubuzima bushya.Uyu mukobwa yari n’umuhanzikazi wabifatanyaga n’amashuri, yakunze kutavugwaho rumwe bitewe no kwifotoza n’uburyo yagaragara mu mashusho y’indirimbo yabaga yakoze.
Kuri ubu Sacha afite abana babiri (...)

Sponsored Ad

Sacha Kat wavuzwe bigatinda mu rukundo na Nizzo Kaboss wa Urban Boys, yinjiye mu rukundo rushya n’umugabo w’umuherwe wamaze kumugurira inzu n’ibindi bikoresho nkenerwa mu buzima bwa buri munsi.

Sacha yavuzwe mu rukundo igihe kinini n’umuhanzi Nizzo, nyuma baje gushwana buri wese atangira ubuzima bushya.Uyu mukobwa yari n’umuhanzikazi wabifatanyaga n’amashuri, yakunze kutavugwaho rumwe bitewe no kwifotoza n’uburyo yagaragara mu mashusho y’indirimbo yabaga yakoze.

Kuri ubu Sacha afite abana babiri akaba atuye i Dubai aho bivugwa ko asigaye abana n’umugabo w’umukire watangiye kumuhindurira ubuzima.Uyu mugabo biravugwa ko yaguze inzu akayiha Sacha, iyo nzu ngo iherereye mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Kagarama mu mujyi wa Kigali.


Sacha yakunze kwifotoza yerekana ibice by’umubiri by’ibanga

Uyu mugore w’abana babiri ari gushyira amafoto menshi n’amashusho amugaragaza ari i Dubai ku mucanga bikaba bivugwa ko yagiye agiye kubona n’uyu mugabo watangiye kumwibagiza urukundo yanyunzemo na Nizzo kaboss.

Muri 2012 nibwo izina Sandrine cyangwa se Sacha ryumvikanye mu matwi y’abanyarwanda bakunda muzika anongeraho gushyirwaho akadomo n’itangazamakuru ryagenda ronono umubano yari afatinye na Nizzo wa Urban Boys n’ubwo nyuma baje gushwana.

Sacha yagiye abona amahirwe yo gukorana na bamwe mu bahanzi bakomeye ariko aza kuzitirwa n’uko yabaga atwite akagira inshingano zo kwita kubo yabyaye.Yakoranye indirimbo na Danny Nanone bise ‘Igikwiye’ yakoranye kandi n’umuhanzi Bably indirimbo yabo bayita ‘Coup d’etat ari kumwe na Bull Dog.

Muri muzika, uyu mukobwa yari umwe mu bavugagwa y’uko bashobora kuzateza imbere umuziki w’abahanzikazi ariko akimara gutandukana na Nizzo yahise acika intege ndetse ahita abyara umwana wa mbere aho binavugwa ko bamaze kuba babiri.

Kuri ubu, Sacha afite abana babiri

Uyu mugore ari kugaragaza ko ari i Dubai muri iyi minsi

Ibitekerezo

  • Uyu mukobwa ni mwiza.Ariko ibi byo kugenda aryamana n’abahisi n’abagenzi,ntabwo ari urukundo.Ni ukwishakira ibintu n’amafaranga gusa,ugurisha umubiri imana yaguhereye Ubuntu.Rwose ntabwo ari urukundo,ahubwo ni icyaha kibabaza imana cyane.Ntitukavuge ko ibintu imana itubuza biba ari urukundo.Icyo gihe natwe twaba tubishyigikiye.Ahubwo tujye tubyita ubusambanyi,niba koko turi abakristu.Kandi tubyamagane.

    utaragera dubai niwe utamenya ibyo abakobwa bacu bahakorera kuko ijoro rimwe ashobora kurongorwa n’abarabu nka 8 cyangwa aba nigeria kandi buri wese yishyura nka $200 hari nabarenza ayo hanyuma yagaruka ikigali akaba afite umutahe ntimukagirengo bose bajyayo bafite igishoro wapi igishoro cyabo niamari idahomba cyakoza iyo yahobye nanyiirayo arahombana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa