Sadio Mane Rutahizamu ukomeye w’ikipe ya Liverpool yagaragaje urukundo rudasanzwe afitiye imwe mu ndirimbo za Meddy[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 9 October 2019 Yasuwe: 3628

Rutahizamu w’ikipe ya Liverpool yo mu gihugu cy’Ubwongeleza Sadio Mane ukomoka mu gihugu cya Senegal, ukomeje kugaragaza ko ari umukinnyi w’umuhanga ku rwego mpuzamahanga yagaragaye ari kumva indirimbo ’Slowly’ ya Meddy.



Abinyujije kuri Instagram ye, Sadio Mane wagaragazaga ko ari muri Singapore yashyizeho agace gato k’iyi ndirimbo agaragaza ko ari kuyumva ashyiraho ijambo rigira riti “On fire” ugenekereje yashakaga gusobanura uburyo yaryohewe n’iyi ndirimbo.

Muri iyi minsi shampiyona zabaye zihagaze mu gihe abakinnyi berekeje mu makipe y’ibihugu, Sadio Mane yaboneyeho akanya ko kujya gufata ibiruhuko ari gukorera muri Singapore.

Meddy wakoze indirimbo slowly ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje ko yabonye ko Sadio Mane yumvise indirimbo ye ashyiraho ifoto y’umufana wari wabibonye mbere Rutamu Jr wamwerekaga ibyabaye.

Nubwo yerekanye ko yabibonye, Meddy ntiyigeze agira ijambo arenzaho.

Indirimbo Slowly ya Meddy yarakunzwe cyane ndetse kugeza ubu iri mu ndirimbo ze zakurikiwe cyane ku rukuta rwe rwa You tube. Imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 17.

Uyu muhanzi ahamya ko yamufunguriye inzira zo gutangira kumvikana mu bakunzi ba muzika bo hanze y’u Rwanda.

Meddy kugeza ubu ari kubarizwa mu Rwanda aho ategerejwe mu gitaramo cya Youth Konnect kigomba kuba kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Ukwakira 2019 aho ahurira ku rubyiniro na Patoranking, Bruce Melodie na Charly na Nina.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Diamond Platnumz yerekanye Imodoka 3 zihenze yaguze harimo iye,iya Mama we...

Ku wa gatanu ubwo umuhanzi Diamond Platnumz yajyaga kureba ahari kubera...
11 November 2019 Yasuwe: 4340 0

Lady Gaga yise abanyamakuru ibigoryi kubera ibyo bamutangajeho

Umuhanzikazi w’umunyamerika Stefani Joanne Angelina Germanotta wamamaye nka...
11 November 2019 Yasuwe: 1176 0

Tom Close yashyize hanze ifoto afata nk’iyibihe byose-IFOTO

Ku wa 7 ugushyingo 2019 ubwo Umuhanzi Tom Close yitabiraga hamwe n’abaganga...
10 November 2019 Yasuwe: 5583 0

Meddy yashimishijwe n’abanya-Tanzania mu gitaramo cya Wasafi...

Umuhanzi Ngabo Médard Jobert [Meddy], umuririmbyi umaze kubaka ibigwi mu mu...
10 November 2019 Yasuwe: 2006 0

Kidum kubera ibirori yakorewe n’abafana be byatumye atekereza kucyemezo...

Umuhanzi Jean Pierre Nimbona [Kidum],ukunzwe cyane mu karere ka Afurika...
10 November 2019 Yasuwe: 2626 3

Amakimbirane yarari hagati ya Jose Chameleone na Harmonize yahoshejwe

Umuhanzi ukomoka muri Uganda Jose Chameleon na Harmonize wo muri Tanzania...
10 November 2019 Yasuwe: 1744 0