skol
fortebet

Safi Madiba ngo nta muntu yizera, no ku mukunzi we n’uko

Yanditswe: Monday 13, Mar 2017

Sponsored Ad

Madiba wahawe amazina ya Niyibikora Safi ubwo yavukaga, avuga ko mu buzima bwe nta muntu ajya yizera ngo umubyeyi we niwe nkoramutima ikomeye kuri we kuburyo nibyo amubwiye byose ashyiraho akadomo.
Safi ubarizwa mu itsinda rya Urban Boys, asanzwe ari umwe mu bahanzi bubashywe badakunda kurya indimi mu itangazamukuru.
Ni umwe mu bavuga adaciye ku ruhande ibyo abona kugeza no ku myororokereye aho yigeze gutangaza ko ubwo yasozaga amashuli yisumbuye ari nabwo bwa mbere yakoze imibonano (...)

Sponsored Ad

Madiba wahawe amazina ya Niyibikora Safi ubwo yavukaga, avuga ko mu buzima bwe nta muntu ajya yizera ngo umubyeyi we niwe nkoramutima ikomeye kuri we kuburyo nibyo amubwiye byose ashyiraho akadomo.

Safi ubarizwa mu itsinda rya Urban Boys, asanzwe ari umwe mu bahanzi bubashywe badakunda kurya indimi mu itangazamukuru.

Ni umwe mu bavuga adaciye ku ruhande ibyo abona kugeza no ku myororokereye aho yigeze gutangaza ko ubwo yasozaga amashuli yisumbuye ari nabwo bwa mbere yakoze imibonano mpuzabitsina n’umukobwa banatandukanye ndetse ko adaheruka no kuvugana nawe.

Safi Madiba azwi cyane nk’umuhanga mu bayobora amajwi n’imiririmbire mu itsinda rya Urban Boyz, ku myaka 30 y’amavuko.

Mu kiganiro na Radio 10 na Tv 10. Uyu muhanzi yavuze ko nta muntu yizera ko ahubwo Mama we amurutira buri wese ndetse ko ariwe yizera cyane.

Anavuga ko n’umukunzi we [Umutesi Parfine ubarizwa mu Busuwisi] atajya amwizera kuburyo icyo yamubwira ndetse n’icyo yamusaba yacyikiriza.

Safi ngo afata Mama we nk’umuntu ukomeye kuburyo ariwe uza ku mwanya wa mbere mu bantu yizera ku Isi.

Mu bindi bibazo uyu muhanzi yabajijwe harimo no ku cyaha gikomeye yumva yakoze yibuka akicuza. Yavuze ko gusambana aribyo yibuka bikamukora ku mutima.

Uyu muhanzi kandi yongeye gushimangira ko umwaka wa 2018 utazamusiga ari ingarugu ngo kereka ari gahunda zihindaguritse. Avuga ko ari mu myiteguro yabwo ariko atifuza gutangaza byinshi.

Safi avuga ko nta muntu yizera uretse Nyina gusa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa