skol
fortebet

Safi Madiba nyuma y’amezi 6 ajyanywe muri Canada n’umugore we yasabye akanakwa,yatangaje ko batandukanye[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 21, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Niyibikora Safi wamenyekanye nka Safi Madiba mu itsinda rya Urban boys akaza kuryivanamo ubu akaba asigaye akora ku giti cye, yatangaje ko yatandukanye na Niyonizera Judith bari bamaranye imyaka itatu basezeranye imbere y’amategeko.

Sponsored Ad

Tariki 1 Ukwakira 2017, Safi Madiba na Niyonizera Judith bashyingiranywe imbere y’amatekego ndetse banasezerana mu rusengero bemeranya kubana nk’umugore n’umugabo.

Uyu muhanzi yari yanasabye aranakwa Judith Niyonizera bakaba banabanaga igihe uriya mugore yabaga aje mu biruhuko mu Rwanda.

Nyuma y’imyaka itatu bari bamaze babana, uyu muhanzi wanatandukanye na bagenzi be muri Urban Boyz, yatangaje ko n’uriya mugore we na we batandukanye.

Ati “Maze amezi atanu nibana njye twaratandukanye. Hari ibintu byinshi tutumvikanyeho biba ngombwa ko dutandukana. Afite uko abayeho nanjye ubu hari uko mbayeho”.

Muri Gashyantare 2020 ni bwo Safi Madiba yagiye muri Canada aho byavuzwe ko yasanzeyo umugore we Judithe kuko ari ho aba, nyuma yaho nibwo byavuzwe ko yatandukanye n’umugore ariko impande zombi zirinda kugira byinshi babitangazaho.

Safi Madiba watandukanye n’umugore, kugeza ubu mu irangamimerere ry’u Rwanda baracyari umugore n’umugabo kuko batarahabwa gatanya.

Uyu muhanzi uherutse kujya muri Canada, mbere yaho yabanje gukorana n’inzu ya The Mane ireberera inyungu abahanzi, na yo bari batandukanye, na byo ntibyavuzweho rumwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa