skol
fortebet

Safi Madiba yagiriye inama Knowless wabaye nyamwigendaho

Yanditswe: Wednesday 21, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Safi yabwiye Knowless ko ameze neza gusa ko bidahagije kuko ngo akwiye kwiga gukorera hamwe n’abandi kuko ariyo nzira nziza y’iterambere ry’umuziki we.

Sponsored Ad

Safi Madiba umaze kwamamara mu muziki nyarwanda ni umwe mu bahanzi bari bagize itsinda rya Urban Boys gusa akaza gusezera kuri iryo tsinda avuga ko icyerekezo cyabo gitandukanye nicyo yifuza bityo yiyemeza gukora umuziki ku giti cye.

Nyuma yo kuva muri Urban Boys yaje gusinya muri The Mane Label inzu yahamije ko yumvishe icyerekezo cyayo yumva bahuza imikoranire niko kuyisinyamo,Mu kiganiro aherutse kugirana n’inyarwanda bamubajije impamvu ituma atajya yitabira ibitaramo bya Knowless Butera asubiza ko aba atamutumiye ngo abaye yamutumiye yakijyamo ntakibazo.

Abajijwe niba nakintu kimukomanga ku mutima we nk’umuntu wamwinjije mu muziki yasubije nta byinshi yabivugaho kuko Knowless akuze bihagije ati "twarahuye yinjira mu muziki mufasha bimwe mu byashobokaga nawe yifasha ibindi ariko igihe cyarageze arakura ,aramutse angishije inama haricyo namubwira aramutse kandi atazingishije nuko ize ziba zihagije."

Abajijwe inama isumba izindi yamugira yamusabye ko yakwiga gukorera hamwe n’abandi.

Ati” Ahagaze neza gusa namugira inama yo gushyira hamwe n’abandi bahanzi akareka kwiharira ibikorwa bye ku giti cye kuko ntacyo byamugezaho.”

Ibi bije nyuma yaho Knowless Butera benshi bavuga ibye byose abikora mu buryo bwe ateguye igitaramo kikitabirwa n’abantu mbarwa aho icyo gihe abashinzwe gukurikirana inyungu ze baheje bamwe mu banyamakuru hanze bavuga ko bafite abo bakorana nabo kandi ko barimo gukora akazi kabo mu gihe yashakaga ko abandi bishyura amatike yo kwinjira mu gitaramo .

Kuva icyo gihe imvugo ikaba kimomo ko Knowless yabaye nyamwigendaho bisobanuro ko ibye byose yifuza kubikora mu buryo bwe ndetse n’abantu ,ibi kandi byagaragaye mu bukwe bwe kuko buri mutumirwa wese yagombaga kuza afite ubutumire yahawe nabo ngo mu gihe umuntu yabaga yabwibagiwe umutware we Clement niwe warufite uburenganzira bwo kwinjiza umuntu wenyine.


Abatashye ubukwe babanje gusakwa n’abasore b’ibigango bari bashinzwe gucunga umutekano

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa