skol
fortebet

Safi Madiba yagize icyo yifuriza umugore ku isabukuru ye y’amavuko

Yanditswe: Saturday 15, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Safi yifurije isabukuru nziza umugore we ambwira ko amwifuriza gukomeza kugira urukundo ndetse n’ibyishimo.

Sponsored Ad

Niyibikora Safi uzwi nka Safi Madiba mu ruhando rwa muzika nyarwanda , ni umwe mu bahanzi nyarwanda bamaza kwigarurira imitima ya benshi nyuma yo kuva mu itsinda rya Urban Boys ,ku isabukuru y’amavuko y’umufasha we Judith yamubwiye ko amwifuriza gukomeza kugira urukundo ndetse no guhorana ibyishimo mu buzima bwe.

Yagize ati “Isabukuru nziza mufasha wanjye mwiza ,ubugingo bwawe bwuzure urukundo n’ibyishimo #nukuri”

Twakwibutsa ko Safi Madiba yakoze ubukwe na Judith Niyonizeye Taliki ya 1 ukwakira 2017. aho benshi batunguwe no kumva ko Safi azarongora Judith mu gihe byari byitezwe ko azarongora undi mugore ubarizwa mu gihugu cy’ubufaransa bari mu rukundo. icyo gihe havuzwe byinshi bitandukanye gusa Safi abyima amatwi akomeza kwibanira n’umufasha we yahamyaga ko bakundanye mu buryo bw’ibanga .

Kuri ubu Safi ni umwe mu bahanzi bafashwa na The Mane aho amaze gushyira hanze zimwe mu ndirimbo zirimo Good Morning,Nisamehe ,My Hero ndetse n’izindi, kuri ubu akaba yanaboneyeho no gutangaza ko mu minsi micye agiye gushyira hanze indi yise Igifungo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa