skol
fortebet

Safi Madiba yahaye ubutumwa abakunzi ba Mwiseneza Josiane bamwibasiriye ku buryo bukomeye

Yanditswe: Sunday 13, Jan 2019

Sponsored Ad

Umuhanzi Safi Madiba uherutse kwibasirwa bikomeye n’abakunzi ba Mwiseneza Josiane bamushinja ko yamututse ngo ni injiji,yababwiye ko nawe ari umufana we ahubwo yashatse kuvuga abantu bari kugirwa ibyamamare n’itangazamakuru nyuma yo kuzana imico itari iy’I Rwanda.

Sponsored Ad

Safi Madiba yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko ari umwe mu bafana ba Mwiseneza Josiane ndetse atigeze amwibasira nkuko abafana be babitekereje,ahubwo yashakaga kubwira abantu bari kwica umuco nyarwanda bazana imico y’ahandi bikabaviramo kwamamara.

Yagize ati “Ntabwo nashakaga kuvuga Josiane, siwe navugaga ni uko abantu babyumvise nabi. Njye nta muntu runaka nashakaga kubwira ahubwo bwaturutse ku kuba hari ibintu nari maze iminsi ndi kubona iby’abantu bari gushyira imbere ibitagenda neza bagashyigikira abica umuco, njye navuze muri rusange ntabwo nabwiraga uriya mukobwa.

Gufata umuntu ukamugira icyamamare ubona ko ntacyo azamarira umuryango nyarwanda ntabwo ari byiza pe. Hari ibintu nari maze iminsi mbona by’abantu bari kuzana imico y’amahanga ugasanga bayinjije mu banyarwanda bagakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga kandi nta kizima bakoze.”

Safi Madiba yavuze ko ari umufana wa Josiane ndetse amushyigikiye bikomeye kuko ariwe yabashije kumenya mu bakobwa bose bari muri Miss Rwanda 2019.

Yagize ati “Ahubwo buriya Josiane ndamushyigikiye kuko niwe mukobwa itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga turi kubona kurusha abandi nifuza ko azaba Miss Rwanda 2019. Njye nshyigikiye Josiane, ikindi abantu bajye birinda umuntu uvuga ikintu kibi. Ntabwo uriya mwana ariwe nibasiye kuko ni icyitegererezo cy’abantu, yabereye urugero benshi arabatinyura ahubwo nabwira abantu kumushyigikira akazaba Nyampinga w’u Rwanda.”

Safi aherutse kujya ku rukuta rwe rwa Instagram yandikaho amagambo mu rurimi rw’Icyongereza agira ati “Itegeko rya mbere mu 2019; ntuzigere ugira abantu b’ibicucu ibyamamare…” bituma uruvunganzoka rw’abafana ba Mwiseneza bamwibasira ku buryo bukomeye ndetse bamutuka ibitutsi bitagira ingano.





Abafana ba Mwiseneza bibasiriye Safi Madiba nyuma yo gukeka ko ariwe yise injiji

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa