skol
fortebet

Safi Madiba yavuze uko yakiriye kudatumirwa mu bukwe bwa Humble Jizzo

Yanditswe: Monday 19, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Safi yavuze ko adashobora kujya mu bukwe bwa Humble Gizzo kubera ko atabumutumiwemo.

Sponsored Ad

Mu kwezi k’Ukwakira nibwo ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye byakwirakwijwe urupapuro rwa ‘Save The Date’ ko taliki ya 24 z’ukwezi k’Ugushyingo 2018 aribwo umuhanzi Humble Jizzo azakora ubukwe n’umukunzi we Amy Blauman ukomoka muri Leta zunzu ubumwe z’Amerika banabyaranye umwana w’imfura.

Ubu bukwe bwaje kwemezwa na Nyirubwite Manzi James uzwi nka Humble Jizzo avuga ko ibyakwirakwijwe ari ukuri ko ubukwe bwe buzaba ndetse ashimangira ko buzabera mu Karere ka Rubavu ku nyengero z’ikiyaga cya Kivu kuko ngo ari ahantu umugore we yakunze cyane ndetse yifuza ko ariho bakorera imihango y’ubukwe bwabo.

Mu kiganiro Inyarwanda iherutse kugirana na Safi Madiba yavuze ko atigeze atumirwa mu bukwe bwa Humble baririmbanye mu itsinda rya Urban Boys ndetse ahamya ko iyo aza kuba yaramutumiye yari kuzabutaha gusa ngo kuri ubu amazi yarenze inkombe kuko bahise bategura ibitaramo bya Simba Tour ibitaramo bizazenguruka uduce dutandukanye tw’u Rwanda bakora ibitaramo ndetse anahishura ko ubukwe bwa mugenzi we buzaba yagiye mu gitaramo mu Karere ka Huye ndetse ko kuri ubu adashobora guhagarika igitaramo cyateguwe kandi baomba gukora byanga byakunda.

Yagize ati” Ubukwe nari kuzabutaha kubera ko ari umuntu twabanye kandi ntabwo twabanye nabi gusa ubukwe yabuteguye natwe twaramaze gushyiraho amatariki y’ibitaramo [..] si ukuvugango narutishije igitaramo umuvandimwe ahubwo iyo mba narabimenye mbere yuko dupanga ibitaramo iyi weekend nabwo nari kwemera ko tujya Huye ariko ubu hashize amezi agera muri 3 dupanze ibi bitaramo.”

Safi yakomeje avuga ko yizeye neza ko abazabasha kubutaha bazahamubera ndetse ko we kuba yabutaha ntacyo byahindura ku mihango izahakorererwa dore ko ngo ubukwe ari ubwa 2 Humble ndetse n’umukunzi we yongeraho ko ,abazajyayo ,abatazajyayo ,abavumbyi [..] icyambere aruko Humble n’umugore we bazaba bahari bagakora ubukwe ahubwo ko cyaba ikibazo aruko umugore we atahageze.

Abajijwe niba ntakibazo ubusanzwe afitanye na Humble yasubije ko ntacyo ,kandi ko yishimye ko ubukwe bwe abukoze kumugaragaro ndetse ko amwifurije amahirwe masa mu rugo rwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa