skol
fortebet

Safi na Super Sexy bahuriye mu muhango wo guherekeza Radio

Yanditswe: Saturday 03, Feb 2018

Sponsored Ad

Umuririmbyi Niyibikora Safi Madiba yahuye n’umukobwa wiyita Super Sexy ku mbuga nkoranyambaga bahuriye mu mujyi wa Kampala mu muhango wo guherekeza bwa nyuma Nyakwigenda Mowzey Radio watabarutse ku wa 01 Gashyantare,2018.
Super Sexy ari mu bakobwa bazengereje ababakurikirana kuri instagram by’umwihariko bitewe n’amafoto ndetse n’amashusho adasiba gushyira hanze yiyambitse ubusa, ibintu asobanura ko buri wese agira icyo ahitamo gukora kandi akunda.Akunze kwerekana amashusho amugaragaza ari (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyi Niyibikora Safi Madiba yahuye n’umukobwa wiyita Super Sexy ku mbuga nkoranyambaga bahuriye mu mujyi wa Kampala mu muhango wo guherekeza bwa nyuma Nyakwigenda Mowzey Radio watabarutse ku wa 01 Gashyantare,2018.

Super Sexy ari mu bakobwa bazengereje ababakurikirana kuri instagram by’umwihariko bitewe n’amafoto ndetse n’amashusho adasiba gushyira hanze yiyambitse ubusa, ibintu asobanura ko buri wese agira icyo ahitamo gukora kandi akunda.Akunze kwerekana amashusho amugaragaza ari gutigisa amabuno aho aba ari kugerageza kubyina indirimbo z’abahanzi bagiye batandukanye mu rwego rwo gususurutsa abantu barenga 140 000 bamukurikira, abivanga no gusoma kuri manyinya.

Super Sexy,Alexis Muyoboke,Safi n’abandi

Nta byinshi batangaje kuri aya mafoto ariko Safi na Super Sexy bambaye imipira yanditseho amazina ya Mowzey Radio mu rwego rwo kumuha icyubahiro no kumusezeraho bwa nyuma nk’umuntu bari baziranye.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu nibwo Safi yahuriye na Super Sexy ahitwa Airstrip kololo ni i Kampala dore ko yari yavuye mu Rwanda mu gitondo aho yateze indege yerekeza yo.Hari kandi abandi bahanzi barimo Uncle Austin, Dj Pius n’umujyanamwa w’abakobwa babiri Charly na Nina, Muyoboke Alex nawe witabiriye umuhango wo gushyingura Radio.

Ku munsi w’ejo nibwo habaye misa yo gusabira Raddio; hanze ya Kiliziya hari huzuye n’imbere ahaberaga imihango yose.Abantu bari benshi amarira azenga mu maso abandi batabasha kwakira ko yapfuye.

Mbere y’uko ahaguruka mu Rwanda, Safi yifashishije urukuta rwa instagram akoresha agaragaza uburyo yamenyane na Radio yabonyeho kwicisha bugufi no kumva buri wese, amwibukira kandi ku nama yamugiriye.Ati:”Ndababaye ndababaye mfite agahinda mu mutima wanjye ntabwo aribyo ntabwo aribyo. Isi ntabwo Ishyira mu gaciro , Isi ntisobanutse mbere yuko njya mu muziki numvaga injyana za Radio.

Radio ari mu bantu batumye ninjira mu muziki yari inspiration yanjye, buri uko najyaga kuri mikoro ngiye kuririmba natekerezaga Radio kubera yigeze kumbwira ikintu ngo nujya ujya gukora indirimbo, jya ukora indirimbo utekereze ku bantu ukore indirimbo itazagorana kuyifata, ururimi rwose waba uririmbamo, none Radio uragiye njye mufata nk’umwami wa chorus w’ibihe byose. Agiye ku munsi w’intwari hano mu Rwanda.Imana imwakire mu bayo yari umuntu mwiza. ”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa