skol
fortebet

Safi utaratumiye Mukuru we yavuze kuri Nizzo wigiriye mu kabari ubwo yarushingaga

Yanditswe: Saturday 14, Oct 2017

Sponsored Ad

Nyuma y’uko Safi Madiba arushinganye na Niyonizera Judithe havuzwe byinshi kimwe mu byavuzwe hibajijwe impamvu atatumiye Nizzo Nshimiyimana Muhammad mu bukwe bwe bwabaye tariki ya 01 Ukwakira 2017.
Ni ikintu cyateje umwuka mubi muri iri tsinda biturutse ku kuba Nizzo yaratangaje amagambo avuga ko atari kubwitabira nk’umuvumbyi.Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kuganirwa iherezo rya Urban Boys nyuma yo kumva ibibazo by’urudaca byagiye bihishwa mu myaka irenga icumi bamaze bakorana.
Hari (...)

Sponsored Ad

Nyuma y’uko Safi Madiba arushinganye na Niyonizera Judithe havuzwe byinshi kimwe mu byavuzwe hibajijwe impamvu atatumiye Nizzo Nshimiyimana Muhammad mu bukwe bwe bwabaye tariki ya 01 Ukwakira 2017.

Ni ikintu cyateje umwuka mubi muri iri tsinda biturutse ku kuba Nizzo yaratangaje amagambo avuga ko atari kubwitabira nk’umuvumbyi.Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kuganirwa iherezo rya Urban Boys nyuma yo kumva ibibazo by’urudaca byagiye bihishwa mu myaka irenga icumi bamaze bakorana.

Hari byinshi byibajijwe niba koko Urban Boys ishobora gutandukana; yabajiwe ibyo gutundana na Urban Boys asubiza ko ari ibintu bidashoboka .

Safi yarushinganye na Niyonizera Judithe
Avuga ko kuba ataratumiye Nizzo ari uko ’ntabwo abavandimwe ubatumira ahubwo abavandimwe mufatanya gutegura ubukwe’ na Humble nubwo yanyambariye ntabwo namutumiye’

Yavuze ko atashobora gufata umwanya wo kwandika amazina ya Nizzo kuri invitation kuko nawe ari umwe mu bagize umuryango we,yavuze ko hari n’inshuti nyinshi barimo na Humble Jizzo batatumiwe ariko ko abo bose biyumvisemo ubuvandimwe bagataha ubukwe.

Aganira na Radio Rwanda, Niyibikora Safi Madiba yavuze ko Humble yitabiriye ubukwe bwe atari uko yamutumiye ahubwo ko ari umuvandimwe we wumvise iby’ubukwe akabwitabira akanamwambarira adategereje guhabwa impapuro z’ubutumire.

Yagize ati “Abavandimwe mutegurana ubukwe, mutegurana ubukwe ni ukuvuga ngo na Humble ntabwo namutumiye nawe uzamuhamagare umubaze ntabwo namuhaye Invitation cyangwa undi wese nibivuze ko abantu bose baje mu bukwe bwe.”

Akomeza agira ati “ Hari abantu uha Invitation hari n’abandi utayiha,abo mu muryango ntabwo ubaha invitation ngo ugiye gukora ubukwe ariko ubwo kuba ataraje hari izindi gahunda yagize kandi biba byumvikana..Aba bose nkubwira ni abavandimwe ndetse na Mukuru wanjye tuvukana nabwo nafashe Invitation ngo mutumire.”

Safi ngo ntiyari kwandika amazina ya Nizzo kuri Invitation
Avuga ko kuba ataranditse amazina ya Mukuru we kuri Invitation atari no kubikora kuri Nizzo kuko bose ari abo mu muryango we.Yavuze ko ahubwo ’abo mu muryango bagufasha gutekereza neza no kumenya abo utumira cyangwa se bakakugira inama iyo ushaka kugira icyo ukora’.

Ati “Nizzo rero ni umwe mu bagize umuryango wanjye ntabwo rero nari gufata invitation ngo nandikeho amazina ye mutumire, kuba ataraje ni gahunda ze yagize kandi nabyo ndabimwubahira.”

Ngo azi neza ko Nizzo yamenyeshejwe ibijyanye n’ubukwe,ati “Njye ntakibazo, ubukwe bwanjye erega nabwo abantu bose babujemo,njye mfite inshuti nyinshi n’abavandimwe benshi baba hanze y’Igihugu ndetse n’imbere mu gihugu ntabwo ari uko bose baje kandi kuba bose bataraje si umutima mubi bari bamfite ahubwo bashobora kuba baragize izindi gahunda zatumye batabonekera igihe.”

Ngo no kuri Nizzo yacyetse ko yagize akazi cyangwa se izindi gahunda zatumye ataboneka.

Ibitekerezo

  • uvuze neza amagambo yawe arimo ubwenge ntabwo uhubuka nka nizzo

    Nibyo koko nanjye sinumva ko yarikumuha invitation

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa