skol
fortebet

Safi yatangaje icyo akumbuye k’umufasha we umaze ukwezi muri Canada

Yanditswe: Monday 27, Nov 2017

Sponsored Ad

Umuririmbyi Safi Madiba avuga ko kuva umufasha we, Niyonizera Judith yagenda muri Canada bavugana binyuze ku mbuga nkoranyambaga ariko ko akumbuye ku mukoraho kuko aricyo cyo nyine gisigaye.
Umugore wa Safi yahagurutse i Kigali mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki 16 Ukwakira 2017.
Mu kiganiro yahaye Radio 10 kuri iki cyumweru dusoje Safi wamaze gutandukana burundu na Urban Boys, yemeza ko umufasha we ameze neza muri Canada n’ubwo kuri we ari ubuzima butoroshye dore ko amaze kurushinga, (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyi Safi Madiba avuga ko kuva umufasha we, Niyonizera Judith yagenda muri Canada bavugana binyuze ku mbuga nkoranyambaga ariko ko akumbuye ku mukoraho kuko aricyo cyo nyine gisigaye.

Umugore wa Safi yahagurutse i Kigali mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki 16 Ukwakira 2017.

Mu kiganiro yahaye Radio 10 kuri iki cyumweru dusoje Safi wamaze gutandukana burundu na Urban Boys, yemeza ko umufasha we ameze neza muri Canada n’ubwo kuri we ari ubuzima butoroshye dore ko amaze kurushinga, umufasha we yahise yerekeza muri Canada.

Yavuze ko avugana na Judith buri munsi binyuze ku ikoranabuhunga kuburyo bavugana amureba ngo ikibura ni ukumukoraho gusa. Yagize ati “byaroroshye ubu ng’ubu muvugana murebana.Ndamureba nanjye akandeba.Ntabwo haba hari icyuho cyane.Oya ntakibazo, kumubona byo ndamubona.Ndamwumva bihagaije.”

Uyu muhanzi avuga ko akibura kuri we ari ukumukoraho gusa n’aho ubundi ngo bavugana buri munsi kandi abasha kumenya amakuru ye umunsi ku wundi.Ati “byose turabiganira ikibura gusa ni ukumukoraho.”

Abajijwe niba ateganya kumusanga muri Canada aho umufasha we yerekeje, Safi yavuze ko hari byinshi yabanje gutanganya bijyanye n’umuziki we ariko ko byashoboka ko yamusanga mu mahanga.Ati “hari ibintu nabanje gukora ngirango nshyire ibintu byanjye kumurongo.Nibimara kujya ku murongo nzapanga iyo gahunda.”

Niyibikora Safi wamamaye nka Madiba yavuze ko muri iyi ndirimbo nshya aherutse gushyira hanze ‘Got it’ yafatanyije na Meddy nta murongo urimo yaba yaranditse akomoza ku mufasha we.

Ngo yahuye na Meddy bandika indirimbo bagendeye ku byiyumviro nk’abahanzi bagize.Avuga ko ari ubutumwa bugenewe buri mufana wese kandi ko ashima intambwe amaze gutera mu gihe gito.

Kubijyanye n’uko hari umuntu wamusura mu rugo rushya, Safi yavuze ko atari byiza ko umufana yamusanga iwe mu rugo ahubwo ko bari gutunganya aho bazajya bahurira aho inzu itunganyamuzika ya ‘The Mane’ yamaze gusinya izajya ikorera.

Ku mugoroba wo kuwa gatandatu, tariki 25 Ugushyingo 2017, Safi yegukanye igihembo cye cya mbere nk’umuhanzi w’umwaka muri Smart Service Awards.Iki gihembo yagihataniraga na bamwe mu bahanzi bakomeye cyane muri muzika nyarwanda barimo Knowless, Tom Close, Bruce Melody na Christopher.

Nyuma yo kwemeranya kubana akaramata,Safi Madiba n’umukunzi we bahise bajya i Dar es salaam mu gihugu cya Tanzaniya mu kwezi kwa Buki.

Safi yatanze inkwano mu muryango wa Niyonizera Judithe mu muhango wo gusaba no gukwa wabereye i Rebero kuri iki Cyumweru tariki ya 1 Ukwakira 2017.

Aba bombi basezeranye imbere y’amategeko bemeranya kuzabana akaramata nk’umugabo n’umugore ku Cyumweru tariki ya 1 Ukwakira 2017 mu muhango wabereye mu Murenge wa Remera.

Safi Madiba yari agaragiwe n’ibyamamare nka Riderman [wamugendaga iruhande nka parrain] Humble Jizzo wa Urban Boys, Platini Nemeye uririmba muri Dream Boyz ndetse na David Bayingana wa Radio na Tv10.

Ibitekerezo

  • arimo arisambanira nabazungu ayazabatunga hahahhh

    yagiye guha igituba wamuzungu atazamujyana munkiko. Reba babe bamuswera na Safi ntaswera bake.win win

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa