skol
fortebet

Safi yatangaje impamvu atajya yitabira ibitaramo bya Knowless bigeze gukundana

Yanditswe: Tuesday 20, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Safi yavuze ko ibitaramo bya Knowless yabijyamo gusa ngo ntiyari yabimutumiramo.

Sponsored Ad

Niyibikora Safi uzwi nka Safi Madiba kuri ubu ni umwe mu bahanzi bagize itsinda rya The Mane kuri uyu wa Mbere mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yakomoje ku muziki we ndetse anabazwa kuri bimwe byagiye bimuvugwaho muri iyi minsi.

Safi Madiba ufatwa nk’umuhanzi waharuriye inzira Knowless mu bikorwa bitandukanye birimo nko kuba ariwe wamwinjije mu muzika ndetse akaba wanamujyanye gukora indirimbo bwa mbere yavuze ko impamvu imutera kutajya mu bitaramo bya Knowless aruko aba atamutumiye kuko ngo aramutse amutumiye ntakabuza yajya mu gitaramo cye.

Yagize ati” Igitaramo cye nakijyamo gusa ntabwo yantumiye.”

Abajijwe niba nakintu kimukomanga ku mutima we nk’umuntu wamwinjije mu muziki yasubije nta byinshi yabivugaho kuko Knowless akuze bihagije ati "twarahuye yinjira mu muziki mufasha bimwe mu byashobokaga nawe yifasha ibindi ariko igihe cyarageze arakura ,aramutse angishije inama haricyo namubwira aramutse kandi atazingishije nuko ize ziba zihagije."

Abajijwe niba ntampinduka yigeze abona zabayeho kuva yatangira muzika kugera magingo aya yasubije ko ntampinduka yabonye zamubayeho gusa ngo hari ikintu akwiye gushyiramo ingufu nko guhuriza imbaraga hamwe n’abandi bahanzi akareka kwiharira ibikorwa bye ku giti cye kuko ngo bifasha cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa