skol
fortebet

Safi yavuze icyatumye adatumira Knowless mu bukwe bwe

Yanditswe: Friday 20, Oct 2017

Sponsored Ad

Niyibikora Safi Madiba uherutse kurushinga na Niyonizera Judithe wari usanzwe utuye muri Canada, avuga ko kudatumira Knowless Butera bakundanyeho bidasa no kwishyurana ahubwo ko nawe atamutumiwe mu bukwe bwe.
Uyu muhanzi w’imyaka 30 ubarizwa muri Urban Boys ngo mbere y’uko atekereza guha Knowless urupapuro rw’ubutumire,Invitation yabanje no gutekereza niba ashobora kubutaha koko, anibuka neza ko nawe atigeze amutumira mu bukwe bwe na Clement Ishimwe barushinze muri Nyakanga umwaka (...)

Sponsored Ad

Niyibikora Safi Madiba uherutse kurushinga na Niyonizera Judithe wari usanzwe utuye muri Canada, avuga ko kudatumira Knowless Butera bakundanyeho bidasa no kwishyurana ahubwo ko nawe atamutumiwe mu bukwe bwe.

Uyu muhanzi w’imyaka 30 ubarizwa muri Urban Boys ngo mbere y’uko atekereza guha Knowless urupapuro rw’ubutumire,Invitation yabanje no gutekereza niba ashobora kubutaha koko, anibuka neza ko nawe atigeze amutumira mu bukwe bwe na Clement Ishimwe barushinze muri Nyakanga umwaka ushize,kuri ubu bakaba banafitanye umwana w’umukobwa w’imfura.

Mu kiganiro Isango na Muzika cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Ukwakira 2017; Safi yasobanuye impamvu nyakuri yatumye adatumira Knowless kandi ari mu umuntu baruhanye kuva cyera.Avuga ko yabitekerejeho ko yamutumira ariko agashidikanya niba yabwitabira.Yagize ati “Eeeeh Knowless ntabwo namutumiye kubera ko nawe atantumiye.”

Ku datumirwa kwa knowless byatewe n’uko nawe atatumiye Safi mu bukwe
Abajijwe niba kwari ukwishyurana kuko nawe atagaragaye mu bukwe bwe bitewe n’uko atahawe ubutumire yahakanye ko ataribyo,ati “Oya ntabwo ari ukwishyurana hari ukuntu utekereza ese ubundi araza ashobora no kutaza ukavuga uti aho kugirango bigenda gutya na gutya ukavuga uti ’reka mbyihorere’.

Safi warushinze kuwa 01 Ukwakira 2017 yari agaragiwe n’ibyamamare gusa barimo Platini Nemeye wa Dream Boys, Humble Jizzo babarizwa mu itsinda rimwe Urban Boys, David Bayingana wa Tv 10 ndetse na Gatsinzi Emery wamamaye nka Riderman wamubereye Parrain.

Nyuma yo kurushinga,Safi yerekeje mu kwezi kwa Buki.Avuyeyo yahuye n’ibibazo by’urudaca;birimo kwakira amafoto y’umugore we yambaye ubusa yashyizwe hanze n’umuzungu bakundanaga.

Mu butumwa bwa E-mail, uyu muzungu yoherereje itangazamakuru yasabye imbabazi avuga ko ibyo yakoze yabitewe n’umujinya ndetse anasaba imbabazi umuryango wa Safi n’abanyarwanda muri rusange.

Rick wabanje gukunda n’umugore wa Safi
Rick yagize ati "Nahagaritse byose, nahagaritse ibyo namushinjaga by’ubujura, amafoto nayasibye, nahubukanye uburakari kubera guhemukirwa ariko ndashaka gushyira ibi inyuma yanjye kandi na we [Niyonizera] akeneye kubaho mu mahoro."

Yongeyeho ati "Ndasabira imbabazi ibi bikorwa nakoze ku bw’akababaro k’urugendo rw’urukundo rwacu rwarangiye nabi. Nta kabuza twagaragarizanyije urukundo muri iyi myaka ibiri ishize, naretse urukundo rwanjye kuri we ruba ururengereye nibwo rero habayeho igihe cy’irangira ryarwo."

Ati "Ndasaba imbabazi Judy, umuryango we n’inshuti. Ibi byari ibikorwa by’ubujiji ku mugabo w’intege nke, uyobowe n’umunabi no kubera igihombo, byatumye mbura icyerekezo n’intumbero."

Safi ahamya ko yashidikanyije mu gutumira knowless wari wanagize isabukuru y’amavuko
Kuwa mbere w’iki cyumweru, UMURYANGO wamenye ko Judithe Niyonizera yahagarutse mu Rwanda agana muri Canada agiye gucoca ibibazo afitanye n’uyu muzungu umushinja gucucura utwe.

Ibitekerezo

  • safiwe ikundiruwomutoto naho abamukwangisha bo ntibazashira gusa na none ndagaya mugenzi wanyu nizo kudashyigikira umuvandimwe kuko asa nuwanagambana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa