skol
fortebet

Safi yavuze ku muzungu wandagaje umugore we akerekana ubwambure bwe

Yanditswe: Tuesday 21, Nov 2017

Sponsored Ad

Umuririmbyi Niyibikora Safi Madiba avuga ko atazi umunya-Canada, Rick Hilton wakunze kuvuga ko yamutwaye umugore we, ngo niwe mugabo wa Judith Niyonizera kuko bafitanye isezerano abandi babivuga ntabazi.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Ugushyingo 2017 aho yerekwakaga itangazamakuru nk’umuhanzi mushya ugiye gukorera muri Label nshya ‘The Mane’ iyobowe n’uwitwa Bad Rama. Safi avuga ko atishimiye ibyo uyu muzungu yavuze ku mugore we
Muri iki (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyi Niyibikora Safi Madiba avuga ko atazi umunya-Canada, Rick Hilton wakunze kuvuga ko yamutwaye umugore we, ngo niwe mugabo wa Judith Niyonizera kuko bafitanye isezerano abandi babivuga ntabazi.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Ugushyingo 2017 aho yerekwakaga itangazamakuru nk’umuhanzi mushya ugiye gukorera muri Label nshya ‘The Mane’ iyobowe n’uwitwa Bad Rama.

Safi avuga ko atishimiye ibyo uyu muzungu yavuze ku mugore we

Muri iki kiganiro yabajijwe ibibazo bitandukanye,aza no kubazwa uko yakiriye amagambo umuzungu w’umunya-canada yakunze gutangaza avuga ko yamutwaye umugore aha Safi yahise avuga ko ahaye gasopo Rick Hilton ,umunya-Canada wandagaje umugore we akaba anagiye kuza mu Rwanda.

Tariki ya 1 ukwakira 2017 , Safi yasezeranye kubana akaramata na Niyonizera Judith nyuma y’aho tariki ya 17 Ukwakira 2017 hacicikanye inkuru z’uko uyu mugore wa Safi hari umuzungu yabeshye ko bazakora ubukwe ariko akaza kumukwepa.

Uyu muzungu yagiye ashyira hanze amabanga yari afitanye n’uyu mugore wa Safi, yashyize hanze amafoto ya Judith yambaye utwenda tw’imbere aza no gushyira hanze facture zigaragaza ibyo yajyaga amugurira ndetse n’amafaranga yagiye amugiriza.

Nyuma y’aho Rick Hilton yasabye imbabazi z’ibyo yakoze avuga ko yabitewe n’agahinda ariko kandi hari amakuru avuga ko yumvikanye n’umugore wa Safi, Judith y’uko yareka gukomeza kumuteza abantu bemeranywa y’uko azamwishyura.

Icyo gihe uyu mugore yahise afata indege yerekeza muri Canada bivugwa ko agiye kubonana n’uyu muzungu bagacoca ibibazo bari bafitanye kugeza n’ubu ntaragaruka mu Rwanda dore ko ukwezi kugiye gushira ari muri Canada.

Safi wemejwe nk’umuhanzi mushya ukorana na Ramadhan Mapenda uzwi nka Bad Rama,yabajijwe iby’inkuru zivuga k’umuzungu wigeze gucudika n’umugore we, Rick Hilton agiye kuza mu Rwanda.

Uyu muhanzi wamaze gukora indirimbo ‘Got it’ yasubije ko kuba Rick Hilton aziranye n’umugore we Judith bitavuze ko hari isezerano bafitanye,ngo uyu munya-canada agomba kuza yitonze kuko agize amakosa akora yashyikirizwa ubutabera.

Yagize ati "Uwo mugabo bavuga wa Judithe simuzi , umugabo afite ni njyewe njyenyine nta wundi nzi yigeze, uwo rero ntabwo muzi , uwo uje ubwo afite ibimuzanye ,ashobora kuba aje gutembera kuko mu Rwanda hari ibyiza. ..’’

Yakomeje avuga ko amafoto y’ubwambure bw’umugore yayabonye kandi atanyuzwe n’ibyo uyu muzungu yakoze yandarika umugore we. Yagize ati "Amafoto yashyize hanze narayabonye , aramutse aje mu Rwanda byaba ari byiza kuko ibyo yakoze bihanirwa n’amategeko , sinavuga ko nzamujyana mu nkiko kuko sinamuzi, niba agiye kuza bizaterwa na we gusa aramutse yitwaye nabi Leta izamukurikirana kuko ibyo yakoze ni icyaha gihanwa n’amategeko."

Abajijwe kubijyanye n’uko ashobora gusa umugore kujya gutura muri Canada yasubije muri aya magambo.“Ibyo rwose na Badrama yabanje kubimbazaho mbere na mbere tugitangira kugirana ibiganiro by’imikoranire, ariko ngewe mpora mbivuga ko ndi umunyarwanda, rero nshobora kuva hano nkajyayo mu rwego rwo kureba umugore cyangwa nkajya gukora n’ibitaramo muri iki gihugu ariko nzajya mpita ngaruka I Kigali kuhakomereza ibikorwa byanjye”

Ibijyanye n’inzu bivugwa ko yaguriwe n’umugore we nabyo yirinze kugira icyo abivugaho avuga ko ari ‘impamvu z’umutekano we’.

Kugeza ubu, Safi yamaze gusezera muri Urban Boys yari amazemo imyaka irenga icumi.Yerekeje muri The Mane ihagarariwe na Mupenda Ramadham uzwi ku izina rya Badrama yari isanzwe ikoreramo umuhanzikazi Marina wasinyemo imyaka 10 ni mu gihe Safi yasinyemo imyaka 3.
REBA AMAFOTO:

Safi uri i bumoso, Marina uri hagati na Bad Rama umujyana wabo



Safi mu kiganiro n’itangazamakuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa