skol
fortebet

Safi yiyitiriye amagambo yavuzwe n’umuherwe Jack Ma bitigisa internet

Yanditswe: Wednesday 26, Jul 2017

Sponsored Ad

Umuririmbyi Niyibikora Safi wamamaye nka Madiba yiyitiriye amagambo yavuzwe n’umuherwe Jack Ma biteza impagarara mu babonye ibyo yanditse ku mbuga nkoranyambaga.
Safi ubarizwa mu itsinda rya Urban Boys yashyize ku rukuta rwe rwa Facebook no kuri Instagram ubutumwa bwavuzwe n’umuherwe Jack Ma unaheruka mu Rwanda aho yari yitabiriye inama yahuje abashoramari, urubyiruko ndetse n’abayobozi yiswe Youth Conneckt Africa.
Yanditse ati ‘’ After work, is what determines your future! Spend one hour (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyi Niyibikora Safi wamamaye nka Madiba yiyitiriye amagambo yavuzwe n’umuherwe Jack Ma biteza impagarara mu babonye ibyo yanditse ku mbuga nkoranyambaga.

Safi ubarizwa mu itsinda rya Urban Boys yashyize ku rukuta rwe rwa Facebook no kuri Instagram ubutumwa bwavuzwe n’umuherwe Jack Ma unaheruka mu Rwanda aho yari yitabiriye inama yahuje abashoramari, urubyiruko ndetse n’abayobozi yiswe Youth Conneckt Africa.

Yanditse ati ‘’ After work, is what determines your future! Spend one hour per day doing these 5 things and your life will change forever’’ asoza agira ati “ItsMadiba quotes”. ashaka kugaragaza ko ari amagambo ye bwite yitekerereje.

Tugenekereje mu Kinyarwanda bisobanuye ngo “ibyo ukora nyuma yo kurangiza akazi ni byo bisobanura ahazaza hawe , umaze isaha imwe ukora ibi bintu bitanu ubuzima bwawe buzahinduka ubuziraherezo.”

Iyo witegereje neza ukanumva neza amagambo ye usanga ataravuze ibyo bintu bitanu bisabwa gukora kugirango ugire impinduka mu buzima bwawe, cyane ko yanavugaga ko ari ibintu ukora ukitseUsoje akazi] imirimo.

Ubundi aya magambo yavuzwe na Jack Ma uherutse kwakirwa na Perezida Paul Kagame.

Mu butumwa bwe, uyu mugabo yavuze ko ibyo abantu bakora mu masaha ya nyuma y’akazi n’igihe cyo kuryama ari byo bisobanura ahazaza h’umuntu, uretse ibi Jack Ma wanashinze kompanyi y’ubucuruzi ya ‘Alibaba Group’ yanakomoje ku bintu bitanu umuntu yagakwiye gukora muri icyo gihe byamufasha kugera ku nsinzi.

Safi yateruye amagambo yavuzwe na Jack Ma biteza impagarara

Muri ibyo , Jack Ma yavuze ko abenshi iyo bavuye ku kazi baruhukira kuri televisiyo , mu tubari , mu mipira n’ibindi , nyamara ngo umuntu ushaka kugera ku nsinzi siko akwiye kwitwara.

Ibyo Jack Ma asaba abantu gukora muri ayo masaha harimo: Gusoma ibitabo , gutekereza ku mishinga wakora mu gihe kiri imbere , gushaka uko wagirana umubano n’abantu benshi bagufasha kugera ku iterambere n’ibindi.

Safi yabonye ko ibyo yanditse byahagurukije abantu kuri Internet ndetse bamwe batangiye kumunenga bavuga ko yiyitiriye ibyavuzwe n’abandi. Yahise yandika avuga ko bitavuzwe nawe ahubwo ko ari ibitekerezo Jack Ma.

Mu mikoreshereze y’umutungo bwite mu by’ubwenge, amategeko abuza kwiyitirira ikitari icyawe.

Kugikoresha bisabirwa uburenganzira cyangwa kugaragaza aho wagikuye, bitewe n’urwego ugikoreshamo.

Uko ikoranabuhanga ritera imbere ni ko byorohera abantu kumenya byinshi babisomye cyane cyane ku mbuga za interineti.

Ibyabaye kuri Safi byanakozwe na Knowless ubwo umwana we yizihiza isabukuru y’amavuko. Icyo gihe Knowless yafashe igika cya mbere cy’ubutumwa umubyeyi mugenzi we yanditse, yifuriza isabukuru nziza umwana we w’amezi atanu witwa Emerson.

Ubwo Jack Ma yari mu Rwanda yakanguriye urubyiruko gutekereza kure

Ibitekerezo

  • baba bazikwiyemera gusa ubwose arabivuga ari uwuhe

    Safi we ntawagutera ibuye rata, niba waranyuzwe nariya magambo nawe ugahitamo kuyikoresha usangiza abandi batabashije kuyamenya Ndumva nta Nka waciye amaherere. Wenda wibagiwe kugaragaza ko ari igitekerezo cya Jack Ma. Ubutaha uzabyibuka ntacyo. Courage tera imbere mwana wacu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa