skol
fortebet

Samusure ukunzwe muri Sinema yavuze igihe aherukira gukora imibonano mpuzabitsina

Yanditswe: Sunday 17, Feb 2019

Sponsored Ad

Umunyarwenya ukomeye akaba n’umukinnyi wa Sinema hano mu Rwanda witwa Kalisa Ernest ariko wamenyekanye nka Samusure na Rulinda muri Seburikoko yatangaje ko amaze amezi 6 adakora imibonano mpuzabitsina,ahanini bitewe ngo n’inda ye ikomeje kuba nini.

Sponsored Ad

Uyu munyarwenya ukundwa na benshi mu Banyarwanda yabwiye ikinyamakuru cyo kuri You Tube cya X Large TV ko amaze amezi 6 adakora imibonano mpuzabitsina ahanini ngo bitewe n’inda ye iri kubyimba.

Yagize ati “Ntakubeshye hagiye gucaho amezi 6 ndakora imibonano mpuzabitsina.Mbere narabikundaga cyane pe ariko ubu ngubu byaranze,niba ari ukubera iyi nda yanjye,simbizi.Urumva uwo mukobwa wa mabukwe wazaza nkanjya mureba gusa yahura n’ikibazo gikomeye cyane.Umuganga yambwiye ko ari amibe nyinshi zimereye nabi ndetse ko zituma umugabo adatera akabariro.”

Rulinda ufite ubuhanga budasanzwe mu buhanzi no mu rwenya,yavuze ko yakundaga abagore mu mwaka ushize ariko ubu yamaze kubihagarika.

Mu minsi ishize nibwo Samusure yavuze ko atanywa inzoga uretse ko iyo umuntu amuhamagaye ngo asomeho yanga kumusuzugura bituma benshi baseka baratembagara ku mbuga nkoranyambaga.

Kalisa Ernest w’imyaka 42,n’umuririmbyi, umucuranzi, umushyushyarugamba, umunyarwenya akaba n’inzobere mu kuvuga amazina y’inka,yashinjwe kubyara abana 6 ku bagore batandukanye mu myaka ishize.

Ibitekerezo

  • EEEEEH ABO BANA NI BENSHI PE AHUBWO NDUMIWE.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa