skol
fortebet

Samusure yemeye kuba yakina filime z’ubusambanyi

Yanditswe: Friday 23, Nov 2018

Sponsored Ad

skol

Kumbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho agaragaza Samusure avuga ko yakina filime z’ubusambanyi mu gihe zimuhaye ibirimo inzu n’imodoka.

Sponsored Ad

Kalisa Erneste wamamaye ku izina ’Samusure’ muri sinema, kuvuga amazina y’inka, umuziki no mu zindi ngeri z’ubuhanzi akora ,kuri ubu yatangaje ko ashobora gukina filime z’Ubusambanyi mu gihe ubuzima bwe bukarushaho kuba bwiza ntakodeshe ,ntasabirize mntagende na moto ndetse no kutagira aho ahurira na buri umwe wese ngo amubaze ibyo yibonye ngo ntakabuza yazikina.

Ibi bije nyuma yuko ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho agaragaza uyu mukinnyi wa filime abivuga ashize amanga avuga ko we ku giti cye yabikora kuko hari n’ababikora nacyo babikuramo hirya no hino.

Yagize ati” Iriya filime mbaye nyikinnye ubuzima bwanjye bukarushaho kuba bwiza, sinsabirize ,sinkodeshe ,singende na moto nkaba mfite njyewe ibituma njyenda mu muhanda ntahura na buri umwu mwe ngo ambaze ibyo yibonyeye nayikina.”

Yakomeje avuga ko ari akazi nk’akandi kuko hari n’abandi bazikina ngo keretse ari ibindi bintu bidafite umumaro […] Ati” Ubuse ntabintu abantu bakora bakabikora batari buhembwe bakabyivurugutamo kandi ku buntu? Nkatswe ugiye kubikora uri buhembwe neza kandi ukabaho neza ari nacyo tuba dushaka ku isi.

Yasoje ashimangira ko uyu mukino wo gukina filime z’ubusambanyi zizwi nka (Porno) yazikina mu gihe zimuhaye buri kimwe nyenerwa ashaka kandi kizamuha kubaho neza ubuzima ubuziraherezo.

REBA AMASHUSHO:

Ibitekerezo

  • Ibi byose biranga ko turi mu Minsi y’Imperuka.Nubwo abantu nyamwinshi batabyemera,imana yashyizeho "umunsi w’imperuka" nkuko Ibyakozwe 17:31 havuga.Kuli uwo munsi,izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze gusa abantu bayumvira.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko bible ivuga muli Yoweli 2:11,Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2:44 havuga.Izaha ubutegetsi bw’isi yose Yesu nkuko tubisoma mu Ibyahishuwe 11:15.
    Hanyuma Yesu ahindure isi yose paradizo.Ibibazo byose biveho burundu,harimo ubukene,ubusaza,indwara n’urupfu.Soma Ibyahishuwe 21:4.Dushake imana mbere yuko uwo munsi uteye ubwoba uza.
    Ni Imana ubwayo ibidusaba muli Zefaniya 2:3.Dukore kugirango tubeho,ariko dushake cyane imana,twe guheranwa n’ibyisi gusa,kuko abibera mu byisi gusa,Imana ibafata nk’abanzi bayo.Byisomere muli Yakobo 4:4.

    Ahaaaa !!! Nizere ko nawe ari ukwivugira byo kuvuga kuko n’i Burayi muzi, ari nabo bazanye cg bashyize hanze izo ngeso mbi zose ntabwoababikora bagenda bemye pe !! Kuko barabizi ko ari icyaha kibi kinuka

    Ariko ubundi umuntu ajya kuvuga ibintu nkibyo ari uwuhe !!? Ntibintangaje, wowe ubwawe Sehene wigeze kwivugira ko ngo iwanyu bagutaye ahari ko ubuzima bwari bubi, ko wabaye mu muhanda .

    Wivugiye ko ufite abana barenze 4 cg 5 ku bagore bo hirya no hino.ntibitangaje rero kuko ibyo nabyo ni uburwayi ahubwo wari ukwiye kuvuzwa.
    Babyeyi mubyumve rero uburere buruta ubuvuke. Mwibaze u Rwanda rugizwe n’abantu bafite ibitekerezo nkibyo rwaba rugana he ??

    Rwanda nziza Imana ijye iguhora hafi. Umuntu ufite urubyaro rungan kuriya ,ese niko kwishingira imirimo we akeka ? Niwo murage yaha cg azaha abana be ?

    Mwibaze nk’umwana we uzasoma ibi cg uzabona ise yemeragukina ubusambanyi vraiment !! Mbega ubwenge buri ahaa !! Bivuze ko nawe uko ushaje utyo umurage waha abakobwa bawe ari ugukina ubusambanyi !! Sha bahungu mwe !!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa