skol
fortebet

Sandrine yavuze uburyo Mwiseneza Josiane adakwiriye ikamba yewe ko atagaragara no mu bisonga[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 09, Jan 2019

Sponsored Ad

skol

Sandrine Dushimimana ni umukinnyikazi wa filime hano mu Rwanda, uyu mukobwa abona Mwiseneza Josiane adakwiriye kwambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2019.

Sponsored Ad

Muri iyi minsi inkuru irikugarukwaho na besnhi ni itorwa rya Miss Rwanda 2019, aho hamaze kumenyekana abakobwa 20 bazavamo Nyampinga w’u Rwanda 2019.

Muri aya marushanwa yo gushakisha umukobwa w’uburanga n’ubwenge uzahagararira u Rwanda muri 2019, Mwiseneza Josiane niwe urikugarukwaho na benshi, uyu mukobwa wamenyekanye kubera kwitabira irirushanwa akoze urugendo rurerure n’amaguru kuri ubu afite abakunzi benshi bamushyikiye kubera umuhate yagaragaje ubwo yitabiraga iri rushanwa, aho abenshi bifuzako yaba Miss Rwanda 2019.

Mukiganiro n’Ibyamamare ikinyamakuru UMURYANGO dukesha iyi nkuru bagiranye n’umukinnyi kazi wa Filime uri mubakunzwe hano mu Rwanda, Sandrine Dushimimana, ku bwe yavuzeko Mwiseneza adakwiriye ikamba rya Miss Rwanda ndetse ngo ntabwo akwiriye no kugaragara mu bisonga ahubwo akwiye ikamba rya Miss Popularity.

Sandrine yagize ati "Ndamutse ngize amahirwe yo gutoranya umwe muri bariya bakobwa 20 uwaba Miss Rwanda, ntabwo Mwiseneza yaza no mu bisonga gusa wenda namugira Miss Popularity."

Sandrine yavuzeko nawe ari mubashyigikiye Josiane ariko abona adakwiriye kuba Miss Rwanda kuko hari ibyo atujuje. Yagize ati "Josiane nanjye ndi mubamushyigikiye, ni umukobwa mwiza ariko hari ibyo atujuje nko kuba yabasha guserukira u Rwanda ngo aduhagararire akoreshe indimi mpuzamahanga, ibyo nabonye atabishora"

Uyu mukobwa yashimiye Mwiseneza umuhate yagize wo kwitinyuka akitabira Miss Rwanda mugihe iri rushanwa ryafatwaga nk’irijyamo abana bo mu mujyi gusa. Yagize ati "Ndamushimira cyane umuhate yagaragaje yitabira Miss Rwanda, ndasaba nabandi bakobwa bameze nkawe kwitinyuka kuko amarushanwa nkaya ntiyashyiriweho abanyamugi gusa."

Sandrine ni umukinnyi wa Filime, yagaragaye muri filime yitwa Teta hamwe n’iyitwa Ab’ubu itarajya hanze.

Ibitekerezo

  • sandrine wowe urashaka kugirango uvugwe gusa ntakindi kuko Josiane nubwo wakuigereranya nawe ntacyavamo kbsa nubwo utari muri miss ,keretse iyo mukorogo wisisze kandi ntikigezwehowabuze icyuvuga kbsa.

    Uvugishije ukuli pee n’abamushyigikiye suko ali mwiza kuko nta bwiza afite gusa nuko yatinyutse akiyamamaza naho ubundi ibya ba nyampinga byaba bitaye agaciro.

    Mbega umukobwa ngo ararwiyambika hano! ngaho nawe nagende avuge izo ndimi ngo Josiane atashobora mbese... Ese ajyanye ikinyarwanda byo si ugusigasira umuco wacu.

    ako nkawe ko wujuje quality zokuba uri mubibi ingingo zose zibikwemerera ushingiye hehe uvuga ko Adakwiye ikamba ???? ko arubwiza abukurusha ugirango nawe yisize mukorogo nkiyo wisize kontaho mwaba muhuriye Nuko urakoze niba Ari hit ushaka ntayo ubonye ca ahandi

    hhhhhhh ubwo nawe ushaka hit rero !!icyo wacyishe,ubwose ushingiye kuki uvuga ko ataza no mu bisonga!!ubwose abo baduserukiye uvuga ko bazi nizo ndimi z’amahanga Niki batuzaniye?Bose ntibagarutse imbokoboko!!rata Josiane tera intambwe ugana imbere turagushyigikiye

    Nonese hahahah abagiyeyo bose ninde wavuze izo ndimi urata. Ese wowe uzi izihe ? Kuraho umunnwa rerooo

    Ibyo babyta kwikina nawe arabizi yuko yivugiraga mumureke

    izo ndimi uvuga niba usoma amakuru uze kureba Yuko umwami wubuyapani numwamikazi bahura na president kagame na madam Jeanette ko batari bafite abasemuzi ,biriya nibyo bita guha agaciro aho uturuka kdi uriya mwami nu mwamikazi wasanga bazi icyongereza ,babaye batakizi bafite nubushobozi bwokucyiga ,ngaho rero sarira hirya cg nawe uzage muri miss tugutore ,kdi kubera mukorogo uza miss Rwanda ube igisonga cyambere Ni cya 2 hhhhhh

    sandrine twebwe turi proud yu mukobwa ufite umwerere nyafurika naho mwe mwiyambitse uruhu rwa bera mukiyambura indangagaciro nyarwanda no guhura namwe mu nzira mugenda biratubangamira. we are for Josiane!

    ubuse ,wowe. uzi , izihe, cyangwa ,abamubanjirije ,banjya ,mu mahanga, niki bazanye? ko wumva bazi indimi , ? Ntibatahana amaramasa ? Joseyane ,azahacana ,umuco,kuko ,nawe yasohekera,urwanda, kuko nabandi ,ntacyo bamurusha.

    Uyu mukobwa Sandrine, ni umukinnyi wa Film utazwi, arashaka kumenyekanira gusa no kumenyekanisha izina rye kuri Joisane , kuko akeka ko buri wese aratangira kwibaza ngo Sandrine ubona ibintu mu buryo butandukanye n’ubwo abandi babibonamo ninde? Gusa ndakeka ko ntawe urafata umwanya wo kumumenya no kumva criticisms kuko imitekerereze iri mu nunsi y’ikenwe nta na rimwe izatuma umuntu amenyekana. Sandrine nyihangane yo gushaka kubakira izina kuri Josiane

    Uyu mukobwa Sandrine, ni umukinnyi wa Film utazwi, arashaka kumenyekanira gusa no kumenyekanisha izina rye kuri Joisane , kuko akeka ko buri wese aratangira kwibaza ngo Sandrine ubona ibintu mu buryo butandukanye n’ubwo abandi babibonamo ninde? Gusa ndakeka ko ntawe urafata umwanya wo kumumenya no kumva criticisms kuko imitekerereze iri mu nunsi y’ikenwe nta na rimwe izatuma umuntu amenyekana. Sandrine nyihangane yo gushaka kubakira izina kuri Josiane

    Ibaze nkawe pe, mukorogo niyose, ese ubundi Uzi icyo Nyampinga bivuga? ubaye ubizi ntiwavuga gutya, Nkubwije ukuri RIB naho izajye gukora iperereza Josiane nataba Nyampinga w’u Rwanda. kd ugabanye ubujiji, kuko kuba wajya hanze si ururimi ni mumutwe , abagiyeyo niba ukurikira niki bazanyeyo? Mbega wowe? ubundi bivanga Miss Na Nyampinga. Josiane year intambwe ujya mbere

    Uyu mukobwa Sandrine, ni umukinnyi wa Film utazwi, arashaka kumenyekanira gusa no kumenyekanisha izina rye kuri Joisane , kuko akeka ko buri wese aratangira kwibaza ngo Sandrine ubona ibintu mu buryo butandukanye n’ubwo abandi babibonamo ninde? Gusa ndakeka ko ntawe urafata umwanya wo kumumenya no kumva criticisms kuko imitekerereze iri mu nunsi y’ikenwe nta na rimwe izatuma umuntu amenyekana. Sandrine nyihangane yo gushaka kubakira izina kuri Josiane

    Sandrine we yaba miss mundaya

    ziba yamaze reba ibikureba josiane mufashe hasi bose ntacyo bampaga murereke undimwana nawe arabikwiye kutagiyemo nuko ntaho muhuriye tuza josiane komezutsinde knd abobose nabakurwanya basengere mwana

    Ariko njye buriya abantu bajya bansetsa pe.uravuga ngo ntandimi azi?hhhhh ubundi c amenye indimi zihe?aba fransa iyo baje murwanda bavuga ikinyarwanda cg bavuga igifransa a akizi bagasemura,aba shinwa c bavuga ikinyareanda?nabandi banyamahanga bose ntarondoye.ariko tuzakoronizwa kugeza ryari?mubayobozi c muri leta nkiyo agiye muri Korea cg ahandi batazi icyongereza nigifransa ntavuga mururimi ashaka bagasemura?icyo sikibazo nagito icyambere nimumutwe sha.wiza kuvanga ibya film zitazwi ukina no kuba ubu umukemurampaka wibyo utazi.ubwo c abazi indimi niba miss Rwanda Iradukunda Liliane abanyamakuru babaza ngo niyihe nama yatanga kubakoresha mukorogo agasubiza ngo nuburenganzira bwumuntu kuyikoresha kndi twese tuziko arimbi na Nyakubahwa President yarayamaganye hhhhh.injiji nkawe turacyazifite mureanda ntuntunguye.Josiane arashoboye nibyo yakora wowe ntiwakora na zero yabyo

    Ndumiwe sinarinzi ko hari abantu bagishenguzwa namashyari!!!harya ngo ni sandrina?josiane adatowe c ngaho tubwire hatorwa nde?iri jambo Nyampinga niryo mu rwanda rwo hambere.umwali wo mu muco nimyitwarire myiza .ubundi c tumutorera abanyamahanga?ibyo wakoze babyita gupfobya ibyiwacu by’umwimerere ikindi ugira agasuzuguro mpfite ubushobozi nagukoza iwawa ukagaruka usobanutse.

    Navuge avuye aho arashaka kuvugwa nawe, wasanga atazi no kwandika ibaruwa isaba akazi. Ubu abashinwa, abadage, abarusiya, ...?. Ko bakoresha indimi zabo gusa yabanenga iki?

    Ariko Sandrine ubundi ashinzwe iki? kombona ahubwo ibitangazamakuru byahaye avis ye kuri Miss Josiane agaciro kadasanzwe?

    Mukorogo . com abamurwanya ni abikoroze.

    Sandrine, please, niba nawe ushaka kuba umu star, rambika ushyari hasi nawe ubikorere. Ibyo uvuga ni amatakara gasi nta n’umuntu ubyitayeho. Wowe se ko utagiye guhatana? Ubundi se wari kujyanayo iki ko nta nakimwe wujuje? Shame upon you

    ARASHAKA HITI UYU MUKOROGO

    Sha wa cyomanzi we, barakubwiye KBS! Ariko ishyali ufite n’ubwibone bizagukenya. Mukorogo.com

    Ibigoryi nkabino ngo ni sandrine wa cyohe we abaduhagarariye bose bazivuga batahukanye iki?ese nabura unya ukurikirana amarushanwa mpuzamahanga angahe?ese wari wumva umushinwa asubiza muruhe rurimi umu coree cyangwa abava mugice cya amerika yepfo ukinnye film imyaka nimyaniko ntanubwo kumenyekana kwawe kurarenga nyabarongo none kubera ishyari uti nyosho nyosho Josiane icyo azaba cyose nicyo Imana yamuteganyirije naho wowe uzarinda urunduka ntanumenye ibyawe kabwera

    Nanga Imbwakazi Ngahura Nazo, Niko Sandri Ubwo Wowe Ubona Wahagararira Nu Muryango Wiwanyu? Ishyari Riba Ryakishe Gusa, Mama Josiane Natorwa Uzajyahe? Uzimuke Ujye Gutura Aho Bavuga Neza Izo Ndimi Ushaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa