skol
fortebet

Sandrine yise umwana umukobwa washinje ruswa akanama nkemurampaka ka Miss Rwanda 2018

Yanditswe: Tuesday 06, Feb 2018

Sponsored Ad

Tania Umutoni Muvunyi yabaye umukobwa wa kabiri wavugiye mu ruhame ashidikanya ku bushobozi bw’akanama nkemurampaka kagizwe n’abatatu anabashinja Ruswa n’ubwo atatanze ibimenyetso bigaragaza ko yayitanze cyangwa yayatswe.
Yibukije benshi Ingabire Habiba(yiyamamaje 2017) nawe wafashwe n’uburakari bukomeye akimara gusezererwa mu irushanwa rya Miss Rwanda yari yimamarije mu mujyi wa Kigali, aterura agira ati” Komeza umwenyure mukundwa ‘Habiba’ uko waba ubayeho kose kuko nzi ko ibyiza biri imbere. (...)

Sponsored Ad

Tania Umutoni Muvunyi yabaye umukobwa wa kabiri wavugiye mu ruhame ashidikanya ku bushobozi bw’akanama nkemurampaka kagizwe n’abatatu anabashinja Ruswa n’ubwo atatanze ibimenyetso bigaragaza ko yayitanze cyangwa yayatswe.

Yibukije benshi Ingabire Habiba(yiyamamaje 2017) nawe wafashwe n’uburakari bukomeye akimara gusezererwa mu irushanwa rya Miss Rwanda yari yimamarije mu mujyi wa Kigali, aterura agira ati” Komeza umwenyure mukundwa ‘Habiba’ uko waba ubayeho kose kuko nzi ko ibyiza biri imbere. Korana umwete umutere kwibaza impamvu uhora wishimye, gusa ni ikigoryi n’umunyabyaha w’isoni nke, (R G)sanga sekibi.”

Mu minsi ishize nibwo Tania nawe yanditse ashinja akanama nkemurampaka Ruswa ariko ubuyobozi bwa Rwanda Insipration Back Up butegura iri rushanwa bwirinze kugira icyo buvuga kuri iki kibazo.

Umutoni washinje aba ’Judges’ Ruswa

Sandrine Isheje Butera ukuriye akanama nkemurampaka wavuze mu izina ryabo yabwiye Radio Isango Star ko atishinja Ruswa kuko agerageza gukora uko ashoboye mu migirire ye ya buri munsi.

Sandrine yagize ati “Ku ruhande rumwe naramwumvise kuko n’umwana muto w’imyaka nka 19, ntabwo aregenje 21 kandi nka kamere ya muntu iyo umuntu atabonye ikintu yifuzaga agira amarangamutima runaka bamwe bararira abandi bakarwana abandi bakavuga kuriya.

Ku rundi ruhande kuko nzi y’uko ngerageza kuba inyangamugayo ntabwo ndi umumarayika ariko ngerageza gukoresha ukuri mu bintu byose nkora.Birakubabaza kumva nyine umwana ariko se ubu koko uyu mwana yumva namuhora iki? Nta ruswa irimo nta marangamutima, ntabwo tuziranye.Nta n’umwe tuziranyi muri bariya bana.”

Sandrine ashingiye ku kuba uyu mukobwa yaravuyemo akandika amagambo ameze kuriya ngo bisobanura ko n’ubundi atari akwiriye gukomeza muri iri rushanwa kuko imico n’imyifatire ye yahise ayerekana.

Ngo nta mwana w’Umunyarwanda ukwiye kuvuga amagambo nkariya abwira abantu bakuru.Avuga ko kuba akanama nkemurampaka karahinduwe ubwo batoranyaga abakobwa 20 hatashingiwe kubyavuzwe n’uyu mukobwa wabashinje Ruswa n’ubwo nawe atatanze ibimenyetso.

Ubwo uyu mukobwa yatukaga abagize akanama nkemurampaka yabinyujije kuri instagram ashimangira ko batazabona ijuru,yagize ati “Mwese abagize akanama nkemurampaka (Rwabigwi Gilbert, Sandrine Isheja Butera na Higiro Jea Pierre) ntabwo muzigera mubona imiryango y’ijuru ahubwo mwese muzapfira mu muriro utazima kuko mwuzuranye ruswa mu mitwe yanyu.”

Umutoni w’imyaka 19 apima ibiro 65 ndetse anafite uburebure bwa metero imwe na Santimetero 85, ni umwe mu bakobwa biyamamarije mu mujyi wa Kigali.Yabajijwe ibibazo n’akanama nkemurampaka ariko agaragaza ubwoba bwinshi ari nacyo cyatumye asezererwa mu icyenda kuri 16 bahatanaga.

Rwabigwi, Sandrine na Dr Higiro bagize akanama nkemurampaka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa