skol
fortebet

Sat-B agiye gukwa inka 300 umurundikazi wa Gen.Bunyoni

Yanditswe: Friday 29, Dec 2017

Sponsored Ad

Umuririmbyi Sat –B ukomoka mu gihugu cy’u Burundi ariko ukunze kuza mu Rwanda kenshi, aravuga ko yiteguye gukwa umukobwa wa Gen.Bunyoni ndetse ko icyo byamusaba cyose yiteguye kugitanga.
Uyu muhanzi yavuze yerura ko akunda Darlene Bunyoni, umukobwa wa Gen. Bunyoni kandi ko yiteguye gutanga inkwano y’inka 300.Yavuze ko byatangiye akurikirana ibyo uyu mukobwa ashyira ku mbuga nkoranyambaga akoresha.
Ngo uko iminsi yicumaga niko yagiye arushaho kumwiyumvamo kuburyo yananiwe guhisha (...)

Sponsored Ad

Umuririmbyi Sat –B ukomoka mu gihugu cy’u Burundi ariko ukunze kuza mu Rwanda kenshi, aravuga ko yiteguye gukwa umukobwa wa Gen.Bunyoni ndetse ko icyo byamusaba cyose yiteguye kugitanga.

Uyu muhanzi yavuze yerura ko akunda Darlene Bunyoni, umukobwa wa Gen. Bunyoni kandi ko yiteguye gutanga inkwano y’inka 300.Yavuze ko byatangiye akurikirana ibyo uyu mukobwa ashyira ku mbuga nkoranyambaga akoresha.

Ngo uko iminsi yicumaga niko yagiye arushaho kumwiyumvamo kuburyo yananiwe guhisha amarangamutima ye.Yakomeje avuga ko ibyo uyu mukobwa wa Jenerali yandika n’ibyo aba akora ku mbuga nkoranyambaga abikurikiranira hafi.

Ati “Nigeze kuba nkunda cyane utuntu Darlene yandika ku nkuta ze zo ku mbuga nkoranyambaga , gusa nta bucuti mfitanye na we no kumenyana ntituziranye”.

Uyu muhanzi kandi yavuze ko uyu mukobwa ari mwiza kandi ko ashamaje mu buryo bwose, yanditse kuri Twitter ati “Darlene Bunyoni, umukobwa mwiza ushamaje, ndi mu rukundo na we yeeeeeees, nta bwoba inka 300 nazikwa”.

Arongera ati “Darlene Bunyoni, ntanze inka 200, buracya nazigejeje kwa Muzehe Bunyoni zo kugukwa, wankundira ukanyemera?

Kugeza ubu Sat B yamaze gushyira hanze indirimbo ‘Feel Love’ iri gukundwa cyane mu Burundi.Yakunze kuza mu Rwanda afatanya n’abahanzi batandukanye barimo Lil G na Nizzo Kaboss wa Urban Boys.






Ibitekerezo

  • koko.agiye gukwa batanaziranye.murashyushya inkuru kweli

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa