skol
fortebet

Sat-B mu buryohe bw’urukundo n’umukobwa bakundanaga nyuma akaza kumukatira mu ruhame[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 21, Jun 2018

Sponsored Ad

skol

Umuririmbyi w’umurundi Sat B kuri ubu ari muburyohe bw’urukundo n’umukobwa bari bamaze igihe kigera ku mezi abiri baratandukanye.

Sponsored Ad

Sat B uri mubahanzi bakunzwe mugihugu cy’i Burundi hari hashize igihe havugwa inkuru y’itandukana n’umukunzi we, umukobwa witwa Ingabire Belle Nice nawe w’umurundikazi.

Amakuru y’itandukana rya Sat B n’uyu mukobwa w’uburanga,yaravuzwe cyane mugihugu cy’i Burundi mu minsi yashize.

Mu kiganiro Sat B yagiranye n’itangazamakuru, Uyu muhanzi yemeye ko koko yari yaratandukanye n’uyu mukunzi we ndetse ngo hari hashize igihe kigera ku mezi abiri baravuye muby’urukundo.

Sat B wirinze gutangaza icyo yari yapfuye n’uyu mukunzi we, yavuzeko nyuma y’amezi agera kuri abiri batandukanye, baje kongera kwicarana bakabona ko aringombwa ko basubira murukundo nk’abantu bagiranye ibihe byiza.

Sat B yavuze ko ubu aryohewe cyane n’urukundo hamwe n’umukunzi we nyuma yo kwiyunga ndetse ibi bishimangirwa n’amafoto y’aba bombi bashyize hanze bagaragaza ko baryohewe n’urukundo harimo nkaho bagaragagara bari gusomana.

Ingabire Belle Nice uri muburyohe bw’urukundo na Sat B, ubusanzwe ni umuririmbyi kazi wa Karaoke mu mujyi wa Bujumbura ndetse akaba n’umuyobozi w’inzu yerekana imideri izwi nka “Nice Fashion”.

Ku Italiki ya 5 Gicurasi Bella Nice abinyujije kuri WhatsApp yamubwiye ko yanyuzwe n’ ibihe byiza banyuzemo mu rukundo gusa ko igihe kigeze buri umwe afate inzira ye.

Ubutumwa bwa Bella Nice

Sat-B akibona ubu butumwa yahise ajya kuri WhatsApps ye agaragaza agahinda kenshi agira ati "Mwana wanjye Belle" ndetse ahita ajya kuri Instagram ashyiraho ifoto y’umukunzi we ndetse yongera gushyiraho ( Imoji ) igaragaza amarira.

Ubutumwa bw’umuhanzi Sat-B

Naho Sat B akaba ari umwe mubahanzi bakunzwe cyane mugihugu cy’i Burundi yanakoreye muzika mu Rwanda mugihe kigera ku mwaka nyuma aza gusubira iwabo, azwi mu ndirimbo nka Satura amabafure, Too Much, Nyampinga, African Girl na Feel Love iri muzikunzwe cyane muri iyi minsi i Burundi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa