skol
fortebet

Sat B wabenzwe n’umukobwa yashyize hanze amafoto ari gusomana n’umukunzi we mushya

Yanditswe: Wednesday 18, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Abinyujije kuri Instagram Sat B yashyize hanze amafoto ari gusomana n’umukunzi we mushya nyuma kubengwa n’uwo bakundanaga witwa Belle Nice.

Sponsored Ad

Taliki ya 5 Gicurasi 20118 . Nibwo inkuru yasakaye ku mbuga nkoranyambaga ivugako umuhanzi Sat B yabenzwe n’ uwo yitaga umukunzi we w’ibihe byose aho uyu mukobwa uzwi nka Belle Nice yamwoherereje ubutumwa bumubwira ko buri umwe yaca inzira ye.

Aya makuru ubwo yageraga kuri Sat B yibajije uko byagenze aho ibi byose yabigaragarizaga kurubuga rwa Instagram aho yandikagaho ubutumwa busaba Belle ko bakwicara bakaganira ku bibazo bafitanye gusa uyu mukobwa yaje kumubera ibamba amubwira ko atagikeneye gukundana nawe.


Ku munsi wejo Sat B yashyize hanze amafoto agaragaza ari gusomana n’undi mukobwa utaramenyekana amazina ye ndetse bakaba bakunze gusohokana ahantu hatandukanye yakoreye ibitaramo , izi akaba ari gihamya zemeza ko uyu musore ari gukundana n’iyi nkumi.

Ikindi gihamya yuko bari mu rukundo n’amagambo yuzuyemo imitoma uyu musore ari kumubwira buri uko ashyize hanze ifoto ye . Amwe mu magambo ari kumubwira harimo nko kuba amukunda , kuba amwita utuzina dukoreshwa n’abari mu rukundo ndetse no kugaragara nawe muri bimwe mu byumba bya hotel dore ko mu minsi yashize yari yambutse umupaka yagiye hanze bari kumwe.

Kugera magingo aya Sat B yagiye avugwa mu rukundo n’abakobwa batandukanye barimo uwitwa Ashley diva nawe batandukanye mu buryo budasobanutse .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa