skol
fortebet

Sauti Sol yaciye i Kigali berekeza mu mujyi wa Goma muri Congo-AMAFOTO

Yanditswe: Friday 10, Feb 2017

Sponsored Ad

Sauti Sol, Itsinda ry’abaririmbyi rikomeye mu karere k’ubarasirazuba, ndetse n’iwabo mu gihugu cya Kenya, banyuze mu mujyi wa Kigali bakomereza urugendo rwabo mu mujyi wa Goma mu gihugu cya Congo kuhakorera igitaramo.
Umwe muri bo witwa Mudigi yishingikirije imbago kubera imvune amaranye iminsi. Bageze ku Kibuga cy’Indege cya Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Gashyantare 2017.
Ni mu rugendo rwekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo i Goma kwitabira (...)

Sponsored Ad

Sauti Sol, Itsinda ry’abaririmbyi rikomeye mu karere k’ubarasirazuba, ndetse n’iwabo mu gihugu cya Kenya, banyuze mu mujyi wa Kigali bakomereza urugendo rwabo mu mujyi wa Goma mu gihugu cya Congo kuhakorera igitaramo.

Umwe muri bo witwa Mudigi yishingikirije imbago kubera imvune amaranye iminsi. Bageze ku Kibuga cy’Indege cya Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Gashyantare 2017.

Ni mu rugendo rwekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo i Goma kwitabira iserukiramuco rya Amani Festival ryabaye kuva ku itariki 10,11 na 12 Gashyantare 2017 i Goma.

Sauti Sol igizwe na Bien-Aimé Baraza , Delvin Mudigi, Polycarp Otieno na Willis Austin Chimano.

Delvin Savara Mudigi kuri ubu uri kugendera mu mbago yabwiye IGIHE ducyesha inkuru ko banyuze mu Rwanda nk’inzira nziza bahisemo ndetse ngo ‘ni igihugu bafata nk’icyababyaye’. Yagize ati “Ni ahantu twisanga cyane, ni inzira ubwacu twahisemo kugira ngo twongere turebe abantu bacu, twumve uyu mwuka mwiza.”

Yabajijwe ku rukundo rwe na Kavi Pratt, mwishywa wa Perezida Kenyatta avuga atazuyaza ko ‘bamaze kuba umwe ndetse bishimye’ gusa yahakanye ko atagiye guhita ashinga urugo nk’uko byatangajwe ahubwo ngo bari mu nzira izabageza ku cyo bifuje kuva bamenyana.

Savara Mudigi ati “Ntabwo ngiye gushinga urugo nk’uko bamwe bakeka, nzabikora ariko si none aha […] Nanjye ndi umuntu, kuki ntakunda? Nanjye ndi umuntu kandi ndakunda nkanakundwa.”

Sauti Sol yaherukaga mu Rwanda mu mwaka ushize, yahakoreye igitaramo gikomeye cyo kumurika album ‘Live and Die In Afrika’. Aba bahanzi bavuze ko mu mishinga ikomeye bafite muri iki gihe harimo indirimbo nshya bitegura gusohora no gutegura album yabo ya kane.

Iyo bakoranye na Meddy ngo ntirarangira neza gusa bijeje abafana babo ko izaza bidatinze.

Aba bahanzi bakunzwe cyane mu ndirimbo “Live and Die in Africa”, “Africa”, “Nerea” , “Isabella”, “Unconditionally Bae”, “Nishike”, “Shake Yo Bam Bam”, bafite n’indi nshya baherutse gukorana na 2Face Idibia bise ‘Oya Come Make We Go’



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa