skol
fortebet

Se wa Diamond yatangaje ikintu umuhungu we yamukorera akishima cyane

Yanditswe: Monday 17, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Se wa Diamond yavuze ko umuhungu we aramutse amuhaye igishoro cy’amafaranga macye agakomeza akazi ko gucuruza imyenda ya caguwa yahoze acuruza ko byamushimisha cyane.

Sponsored Ad

Mzee Abdul Naseeb se wa Diamond yatangaje ko ababazwa n’uburyo umusore we yabonye amafaranga akamwibagirwa aho yagakwiye kuba bicarana bagasasa inzobe kuri buri kimwe cyose kitagenze neza bakagishakira umuti maze bakongera bagacana uwaka .

Ibi yabitangaje nyuma yuko atangaje ko kuri ubu ari umushomera kubera ko yabuze amafaranga y’igishobora aho yavuze ko ushobora kumuga ubu bufasha ari umuhungu we Diamond Platnumz nubwo ibihe biba byatumye ahinduka kubera ibyo yamukoreye mu gihe bari bakiri bato.

Yagize ati “Sinshaka ko antangirira business nini cyane rwose, Oya! Ndashaka akantu gato gusa wenda ko gucuruza sekeni (imyenda ya caguwa), kuko n’ubundi na kera nabikoraga. Nzishima cyane nahamanya n’umutima we akumva ko bikwiye ko yamfasha rwose.”

Ibi byateye benshi kwibaza niba uyu mubyeyi Atari bamwe bita b’bakunda ukize cyangwa se ‘Ukize Baraza’ kuko nk’uko byagiye bigarukwaho kenshi, aba bombi, Diamond na se ntibajya babonana kuko yamwihakanye kera akiri umukene ataranamenyekana, ibintu byababaje uyu muhanzi cyane.

Kuri ubu haribazwa niba Diamond azahindukiza amaso akagarukira se wamubyaye akamuha igishoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa