skol
fortebet

Sebera wavuzweho kubenga Saphine wo muri Seburikoko agiye gukora ubukwe n’umukobwa wo muri City Maid

Yanditswe: Saturday 13, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Uwineza Nicole ukina muri filime y’uruhererekane ya City Maid agiye gukora ubukwe na Sebera Eric wari warambitse impeta y’urukundo Kirenga Saphine nawe usazwe ukina muri filime ya Seburikoko.

Sponsored Ad

Muri Nzeri 2015 nibwo Sebera Eric yashinze ivi ku butaka agasaba Kirenga Saphine ko yazamubera umugore bakabana akaramata. Uyu mukobwa wari wizihije isabukuru yakiranye na yombi iki cyifuzo atega urutoki rwa mukubitaruko yambwika impeta.

Sebera yahose akundana na Kirenga Saphine ndetse yari yaranamwambitse impeta

Kuva ubwo ku mugaragaro byaramenyekanye ko Kirenga Saphine uzwi nka Kantengwa muri Seburikoko, afite umukunzi ndetse bagiye kubana, gusa icyizere cyaje kuraza amasinde, ndetse muri Mata 2018 haduka inkuru ivuga ko umukunzi we yamaze kwigarurirwa na Nicole uzwi nka Maman Beni muri filime ya City Maid.

Mu biganiro bitandukanye Saphine yamvikanye ahakana amakuru ko yaba yaratwawe umukunzi na mugenzi we, ndetse avuga ko nta kibazo banafitanye. Ku by’ubukwe ngo ‘gutera ivi ntibisobanura kubukora bukeye bwaho.’

Sebera agiye kurushinga na Nicole wamamaye nka Maman Beni muri filime ya City Maid

Burya bwose Kirenga yihagararagaho ndetse yari azi ko isezerano yahaye Sebera ryapfuye ubusa! Nicole na Sebera Eric bamaze gutanga integuza y’ubukwe bwabo, buzaba tariki ya 29 na 30 Ukuboza 2018.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa