skol
fortebet

Seburikoko ntiyiteguye kujyana mu Nkiko abavuze ko Yapfuye

Yanditswe: Saturday 08, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Kuwa Mbere w’iki cyumweru nibwo hasakaye inkuru y’igihuha ivuga ko Niyitegeka Gratien, wamenyekanye nka Seburikoko , Papa Sava yitabye Imana azize impanuka ndetse ko umurambo we ukaba warahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kanombe.

Sponsored Ad

Seburikoko [Niyitegeka Gratien] we avuga ko abasakaje igihuha cyavugaga ko yapfuye ari abantu bari bagamije inyungu zabo bwite.

Uyu mukinnyi wa filime umunyarwenya avuga ko atiteguye kubajyana mu nkiko keretse baramutse bafite ikindi kintu kibi barimo gutegura, ikindi ngo ni uko akiriho akaba atajya imbere y’abantu aburana gupfa no gukira kandi ari muzima.

Niyitegeka Gratien mu kiganiro aherutse kugirana na Isimbi tv yashimangiye ko atigeze atigeze akora impanuka ku buryo abakwirakwije iriya nkuru babe ariho bahereye bavuga ko yapfuye.

”Ni ibintu abantu biharaza ntabwo mba nzi icyo babishakira, harimo impamvu nyinshi hari ababa bagira ngo bakubuze amahirwe wari ufite, kuko ushobora kuba wari ufite abantu baguha ibiraka muri iyo minsi agakora ibyo bintu avuga ngo hari abari buhite bashaka abandi.”

Niyitegeka Gratien avuga ko ibi ari ibintu na we byamugoye cyane kuko yageraga aho akabura icyo asobanurira abantu

”Hari abaguhamagaraga bakubaza niba koko utarapfuye ukibaza niba warapfuye wabasubiza ute, akakoherereza ubutumwa akubaza ati ’koko warapfuye umurambo uri mu bitaro?’ Ugashaka icyo umusubiza ukakibura.”

“Ku kazi ntacyo birahungabanya ariko ku bijyanye n’ubuzima umuntu agira roho, niba umuntu aguhamagaye ati bavuze ko wapfuye, mu rugo abana warebereraga bari guhamagara hari abashaka kurira, hari abavuga ko wenda ntiwapfuye ariko impanuka yarabaye ariko nkanga kubakura umutima, urumva ko nawe bigomba kugukoraho.”

Ibitekerezo

  • Ibisubizo by’uyu mugabo nabyo no urwenya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa