Seburikoko yavuze ku nkuru y’urupfu rwe yasakajwe[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 6 June 2019 Yasuwe: 5536

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Kamena 2019 nibwo hasakajwe inkuru yashimangiraga ko Papa Sava yapfuye ndetse ko umurambo we washyizwe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Kanombe.

Kuri ubu Niyitegeka Gratien umaze iminsi aca ibintu nka Papa Sava yasubije abazamuye iyi nkuru zasakajwe mu ntangiriro z’iki cyumweru ko yapfiriye i Kanombe.

Ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda no mu Burundi hiriwe hasakara inkuru yazamuwe n’uwitwa Buhigiro Selemani ayinyuza ku rubuga rwa Facebook muri Group ‘Baho Nta Rungu’ ihuriwemo n’abasaga ibihumbi 170 ivuga ko Niyitegeka Gratien [Seburikoko] cyanngwa Papa Sava yapfuye.

Abadacukumbura ibyo basomye bahise batangira kumwifuriza iruhuko ridashira abandi bakitsa imitima bavuga ko ‘bahombye umuhanzi ukomeye’.

Iby’iyi nkuru, Seburikoko yari yabanje kubyima amaso gusa mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Gicurasi 2019 yifashishije indirimbo ‘Ndacyariho’ ya Jay Polly abwira abakunzi be ko ‘akiriho’.

Yagize ati “Ndabona igihuha kiri kuri selemani buhigiro,abashaka kubimenya bamubaze,ababwire niba n’uwo murambo ukiri ikanombe cyangwa niba yawushyinguye,Ndacyariho ndahumeka mugani wa …”

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Temarigwe uzwiho kurya ibiryo byinshi kurusha abandi mu Rwanda agiye...

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 28 no kuwa gatandatu tariki ya 29 kuri Little...
25 June 2019 Yasuwe: 2191 0

Gatsinzi wavuzwe mu rukundo na Miss Anastasie wabaye Miss Popularity 2018...

Miss Anastasie Umutoniwase na Gatsinzi uzwi nka Lee bigeze kugacishaho mu...
25 June 2019 Yasuwe: 2612 0

Mu magambo yuzuye umujinya mwinshi n’uburakari,Ama G The Black yavuze uburyo...

Mu minsi umuraperi P Fla aherutse kwifatira ku gahanga mugenzi we Ama G...
25 June 2019 Yasuwe: 1853 0

Reba uburanga bw’abanyarwandakazi 12 bari mu irushanwa rya ’HeForShe’...

HeForShe Itsinda ry’urubyiruko rwishyize hamwe ruhuriye ku Mbuga...
24 June 2019 Yasuwe: 7846 2

Nick Minaj yahungabanyije igitsina gabo kubera amafoto yashyize hanze...

Umuraperikazi Nick Minaj yatumye benshi bacika ururondogoro kubera amafoto...
24 June 2019 Yasuwe: 9188 0

Clementine yagize icyo asaba abafana b’umupira w’amaguru basigaye bakoresha...

Muhayimana Clementine azwi nka ‘Tina’ niwe mukobwa wumvikana aririmba mu...
24 June 2019 Yasuwe: 5322 2