skol
fortebet

Seka Fest: Abanyarwanda batashye barwaye imbavu kubera guseka –AMAFOTO

Yanditswe: Monday 26, Mar 2018

Sponsored Ad

skol

Abanyarwanda batashye bikanda imbavu kubera Iserukiramuco ry’urwenya ryiswe ‘Seke Festival’ ryabaye bwa mbere mu Rwanda.
Kuriki cyumweru taliki ya 25 nibwo byari biteganyijwe ko haza kuba Iserukiramuco ry’urwenya ryiswe ‘Seke Festival’ ryahuje abanyarwenya baturutse mu bihugu bitandukanye birimo Klint Da Drunk (Nigeria), Eric Omondi (Kenya), Chipukeezy (Kenya), Salvador (Uganda), Kigingi (Burundi), Mammito(Kenya), Idriss Sultan (Umunya-Tanzania watwaye Big Brother 9) na Arthur Nkusi (Rwanda) (...)

Sponsored Ad

Abanyarwanda batashye bikanda imbavu kubera Iserukiramuco ry’urwenya ryiswe ‘Seke Festival’ ryabaye bwa mbere mu Rwanda.

Kuriki cyumweru taliki ya 25 nibwo byari biteganyijwe ko haza kuba Iserukiramuco ry’urwenya ryiswe ‘Seke Festival’ ryahuje abanyarwenya baturutse mu bihugu bitandukanye birimo Klint Da Drunk (Nigeria), Eric Omondi (Kenya), Chipukeezy (Kenya), Salvador (Uganda), Kigingi (Burundi), Mammito(Kenya), Idriss Sultan (Umunya-Tanzania watwaye Big Brother 9) na Arthur Nkusi (Rwanda) basetsa abantu mu gihe cy’amasaha arenga abiri badahagaze.

Bimwe mu by’ingenzi byashimishije abantu cyane byateweho urwenya ni uburyo Kenya yakoze agashya igatora Abaperezida babiri aribo Uhuru Kenyatta na Odinga, ruswa mu bihugu bya Afurika, isuku idasanzwe muri Kigali n’ibindi.

Abitabiriye iki gitaramo cy’ urwenya baranzwe n’ ibyishimo bidasanzwe mu gihe bamwe mu bitabiriye igitaramo barangwaga n’ ibitwenge ku munwa ndetse kuva mu byicaro byabo kubera kutihanganira urwenya rwaba basore bafite umwihariko mu bijyanye no gushimisha abantu babinyujije mu bikorwa bitandukanye birimo muzika ,kubyina , amateka ndetse n’ ibindi.

Reba amafoto uko igitaramo cyari kimeze.






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa