Seleman wamamaye nka Papa Shaffy muri filime nyarwanda ararembye bikomeye [AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Muhire Jason 25 July 2018 Yasuwe: 2967

D’amour Selemani wamamaye cyane muri filime-Nyarwanda nka papa Shaffy, amaze iminsi arembeye mu bitaro bya kaminuza bya Kigali CHUK kubera uburwayi bw’impyiko.

Umukinnyi wa Filime nyarwanda ariwe D’amour Selemani wamamaye nka Papa Shaffy muri cinema nyarwanda , kuri ubu aratabarizwa kugirango ajye kuvuzwa mu gihugu cy’ubuhinde ndetse n’umugiraneza wamuha impyiko.

Mu mpera z’icyumeru gishize nibwo D’amour yikubise hasi atakaza ubwenge bahita bamujyana mu bitaro basanga impyiko ze zarangiritse.

Abaganga ba CHUK bamubwiye ko ikibazo cye gikomeye bisaba ko ajyanwa kuvurirwa mu Buhinde bakamuhindurira impyiko, icyo ibi bitaro bimukorera nukumucisha mu cyuma kiyungurura amaraso kandi nabyo bikaba bihenze dore ko gucamo rimwe yishyura 250,000Frw kandi akaba asabwa gucamo byibura kabiri mu cyumweru.

Abo mu muryango wa D’amour bakaba basaba umuntu wese ufite umutima utabara kubafasha uko ashoboye bakaramira ubuzima bw’iki cyamamare.

Kuri ubu harasabwa miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda kugirango babashe kumujyana mu Buhinde ndetse bakanasaba umugira neza wakwemera kumuha impyiko.

Author : Muhire Jason

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Sobanukirwa impamvu uwakoze filimi ya Titanic yari agiye kwiyahura ubwo...

Hashize imyaka igera kuri 21 filime ya Titanic isohotse, nyamara nubwo...
25 September 2018 Yasuwe: 1386 0

Umukobwa ufite inkomoko yo muri Congo niwe uhagarariye u Rwanda mu...

Umukobwa witwa Christiane Jojo, ufite inkomoko muri Repubulika iharanira...
25 September 2018 Yasuwe: 2274 1

Igikorwa cyo gutora Miss Africa Continent cyagombaga kubera mu Rwanda...

Nyuma y’aho irushanwa ry’ubwiza rya Miss Africa Continent ryagombaga kubera...
25 September 2018 Yasuwe: 389 0

Meddy yaherekejwe n’umukunzi mu Bwongereza mu ibanga rikomeye

Meddy yaherekejwe n’umukunzi we ukomoka muri Ethiopia n’ubwo basa n’ababigize...
25 September 2018 Yasuwe: 2395 0

Diamond yahishuye ikintu atazigera akorera Zari wamubenze amushinja...

Diamond yahamirije Zari ko ibyaba byose azahora amwubaha kandi atazigera...
25 September 2018 Yasuwe: 3432 0

Lick Lick yagize icyo avuga ku mubano wihariye umuvugwaho na...

Lick Lick yavuze ko atari mu rukundo na Priscillah. Ahubwo ko bahuzwa...
25 September 2018 Yasuwe: 1143 0