skol
fortebet

Senderi ngo ababajwe nuko inzara imwicira i Kigali mu gihe indirimbo ze zikinwa mu Kinigi

Yanditswe: Saturday 08, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Senderi yatangaje ko ababajwe nuko inzara imwicira i Kigali mu gihe mu kinigi barimo gukina ibihangano bye kandi baba bakwiye kumutumira akaza akaziririmba imbona nkubone mu kimbo cyo kumwumva mu byuma by’amazungu.

Sponsored Ad

Senderi International Hit avuga ko inzara yamwiciye i Kigali nyamara indirimbo ze ziri gucurangwa mu birori byo kwita izina abana b’ingagi. Yasabye ko we n’abandi bahanzi nyarwanda bajya bahabwa umwanya nabo bakaririmba muri ibi birori ngarukamwaka.

Ni ku nshuro ya 14 ibirori byo Kwita Izina Ingagi byari bibaye. Abana b’ingagi 23 ni bo biswe amazina. Ni umuhango wabereye mu Kinigi mu nkengero z’ibirunga by’u Rwanda. Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, Eric Senderi uzwi nka Senderi International Hit, yagaragaje ko yakurikiye umuhango wo kwita izina abana b’ingagi wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 7/9/2018, ashima uko igikorwa cyagenze ndetse anyurwa n’uburyo abaturage bakiriye indirimbo ze n’ubwo zacuranzwe adahari.

Yagize ati “Nyakubahwa muyobozi mukuru wa RDB turabashimira ibirori byiza byo kwita izina abana b’ingagi uyu mwaka 2018. Nabikurikiye byose kuri RTV byagenze neza cyane. Nanishimiye uko abaturage bishimiye indirimbo zanjye n’ubwo ntari mpari nk’iyitwa “Iyo twicaranye tuvugana ibyubaka u Rwanda", “Ntawabisenya ndeba (Nzabivuga).”

Uyu muhanzi ariko yasabye ababishinzwe kumva y’uko abahanzi batunzwe n’ibihangano byabo, abasaba ko bajya babatumira aho gucuranga indirimbo zabo badahari. Yagize ati “Nk’urwego rushinzwe kurengera umutungo bwite mu by’ubwenge ubutaha mwazajya mudutumira tukabaririmbira kuko ntunzwe na biriya bihangano byanjye mwacuranze ndetse n’ibindi byinshi mfite.”

Ngo inzara yamwiciye i Kigali kandi indirimbo ze ziri mu mutima y’abanyarwanda benshi. Ati “Ariko uyu munsi inzara yanyiciye i Kigali izo ndirimbo zacu nyinshi ziri mu mitima y’abaturage baho mu Majyaruguru n’ahandi hose mu gihugu no hirya no hino ku isi. Kandi zihuza ubuyobozi n’abaturage. Murakoze kumva icyifuzo cyanjye Imana ibongerere imigisha, nanjye izangereho umwaka utaha kandi Thx,”

Senderi yashimangiye ko afite ibimenyetso bishimangira y’uko akwiriye gutumirwa mu birori bitandukanye ashingiye ku mubare w’abakunzi b’ibihangano bye. Ati “Ko indirimbo zacu ziba zikinwa hariya narapfuye simpari ?. Ibimenyetso simusiga ndabifite, indirimbo zanjye zacuranzwe,”. Avuga ko indirimbo ze zitajya zicurangwa mu birori nka biriya nk’aho yapfuye ahubwo ngo yajya atumirwa akabaririmbira imbona nkubone.

Ngo ntabwo yanga y’uko ibihangano bye bikoreshwa ariko icyo asaba ni uko yajya atumirwa mu birori nka biriya bihuriza hamwe inzego za Leta n’abaturage. Ati “Ntabwo nanga y’uko ibihango bikoreshwa ahubwo ni ukugira ngo bijye bikoreshwa twe tuhibereye kuko duhari. Ni ukubasa ko niba habaye igikorwa nk’icyo gihuza abaturage na bo twaba mu ba mbere bafasha RDB cyangwa se n’izindi nzego”

Ibitekerezo

  • Ndemeranywa nawe.Ubwo abahanzi nka Nkurunziza na Masabo bazabona rimwe batumiwe cyangwa bagenewe ibihembo nabayobozi bacu batumiwe kuri TVR cyangwa bakagenerwa umushahara wa buri kwezi maze ntibasaze ari abakene kandi indilimbo zabo zihora zicurangwa ku maradios buri munsi.

    Senderi si mukunda iyo avuga iriya mvugo ko yishwe ninzara njye numva biteye isoni ’kuri bi byo byo ndamushyigikiye kwita.izina numuhango ukomeye kandi uhenze niba haririmbwa, igihano cyumuntu nibintu bibiri kwiga na ibihangano, by umuntu amategeko nta byemere nibindi bibiri njye mbona niba barahise mo kubikoresha nibamwishyure, kandi ubutaha bajye bamutumira, abikore cyangwa babikore bamwishyure, ni Leta uko ibungabunga ibidukikije bagomba no kurinda ibihangano by umuntu Leta igomba gutanga urugero,

    Iyo bivugwa nabandi cyane cyane abahanzi bakera bari guterwa imijugujugu, Niba Senderi we avugako yicirwa ninzara i Kigali nibande bamwicisha inzara?

    Iki kibazo cyabahanzi batagira uburenganzira kubihangano byabo bikoreshwa nabantu uko biboneye byagombye kuzagezwa kuraba badepite batowe ejobundi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa