skol
fortebet

Senderi yanyuzwe n’ibyo Meddy yamuvuzeho, ahishura ko ariwe wenyine umurusha abafana

Yanditswe: Monday 16, Oct 2017

Sponsored Ad

Nzaramba Eric wamamaye nka Senderi International Hit ahamya adashidikanya ko uretse Ngabo Medard wamamaye nka Meddy ntawundi muhanzi wo mu Rwanda umurusha kugira abafana benshi kandi bamushyigikira, ngo yanyuzwe no kumva ko ari mu bahanzi Meddy afana.
Ni ubutumwa Senderi yanditse kuri Instagram nyuma y’uko yumvise ikiganiro Meddy yahaye City Radio kuri iki cyumweru tariki ya 15 Ukwakira 2017. Aho Meddy yabajijwe abahanzi bo mu Rwanda abona ko bakorana ibikorwa bikomeye kandi bafite abafana (...)

Sponsored Ad

Nzaramba Eric wamamaye nka Senderi International Hit ahamya adashidikanya ko uretse Ngabo Medard wamamaye nka Meddy ntawundi muhanzi wo mu Rwanda umurusha kugira abafana benshi kandi bamushyigikira, ngo yanyuzwe no kumva ko ari mu bahanzi Meddy afana.

Ni ubutumwa Senderi yanditse kuri Instagram nyuma y’uko yumvise ikiganiro Meddy yahaye City Radio kuri iki cyumweru tariki ya 15 Ukwakira 2017. Aho Meddy yabajijwe abahanzi bo mu Rwanda abona ko bakorana ibikorwa bikomeye kandi bafite abafana benshi.

Senderi ufite ibibazo by’imidoko kubera y’uko yagonze,yabanje kwandika agaragaza uburyo Meddy ari inshuti ye ikomeye kuva cyera.Ngo amwibuka neza ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 30 y’amavuko.

Yagize ati “Uri inshuti yanjye yakera, ndakubaha ndakwemera.Ibuka ryajoro ryiza i Nyarutarama mu isabukuru yanjye yimyaka 30 .dukomeza imihigo”

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zitandukanye, avuga ko kuba Meddy yamuvuze yagaragaje ko kwamamara kwa Senderi bikorerwa kandi ko byatumye abanzi ba Senderi batazongera kumuvugua.

Ati “ Mbanje kugusuhuza Meddy .nsuhuza na bakunzi bawe. Bose.nashimishijwe cyane nikiganiro watanze kuwa gatandatu kuri Radio City Radio 88.3Fm.ko ndi umwe mubahanzi wubaha kandi ukunda ukaba ninshuti yanjye yakera .mubyukuri wakoze."

Yungamo ati " weretse Haduyi zanjye ko nshoboye kandi Hit ikorerwa idafpa kwizana bisaba gukora cyane.najye ndakubaha ndakwemera ibikorwa byawe byamuzika ntawabisebya cyangwa ngo abisenye ndebera niwowe muhanzi wenyine hano mu Rwanda undusha abafana nkahita nkugwa muntege. Thx Meddy uri umugabo.”

Isabukuru ya Senderi yarimo ibyamamare gusa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa