skol
fortebet

Senderi yatakambiye bikomeye Minisitiri mushya w’Umuco na Siporo Nyirasafari Esperance

Yanditswe: Tuesday 23, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Umuhanzi Eric Senderi Hit wamamaye ku mazina atandukanye mu ruhando rwa muzika Nyarwanda, yandikiye ubutumwa burebure Minisitiri mushya w’Umuco na Siporo Nyirasafari Esperance amusaba kuzakora ivugurura ku bahanzi Nyarwanda.

Sponsored Ad

Uyu muhanzi mu butumwa bwe, yabanje gushimira byimazeyo Minisitiri Nyirasafari Esperance amwifuriza kuzahirirwa n’urugendo mu byo ahagarariye by’umwihariko yifuza ko yazaba umuyobozi wakoze amateka afatika kurusha abandi batandukanye bahagarariye umwanya arimo.

Mu cyifuzo cya Eric Senderi yagarutse cyane kubyo yifuza abona byarushaho guteza imbere umuziki Nyarwanda mu gihe ubuyobozi bubishinzwe bwaba bufashe iya mbere mu kubigiramo uruhare.

Senderi yagaragaje ko hari imbogamizi kuri barwiyemezamirimo batsindira amasoko ya Leta n’ayabikorera bagundira akayabo k’amamiliyoni bahembwa bakaryamira iterambere ry’abahanzi bakoresha ibihangano byabo ku buntu mu bikorwa bibafitiye inyungu.

Yavuze ko mu gihe Minisitiri mushya w’umuco na Siporo yaba akemuye iki kibazo, yaba ari intambwe nziza mu iterambere ry’umuziki Nyarwanda ndetse ko byatuma n’umuhanzi agira agaciro imbere y’abantu mu gihe yafatwaga nk’umuntu uciririse.

Mu butumwa Senderi yanditse yagize ati: Nyakubahwa Minisitiri wa Minispoc

Turabishimiye kandi Imana ibagende imbere mu mirimo mishya mwashinzwe, nitwa Eric senderi Hit.Nyakubahwa icyo nakwisabira Ngwino uce agahigo katigeze gakorwa nundi mu Minisitiri uko bagiye basimburana .

Nk’uko H.E yadusinyiye itegeko No 50/2018 ryo kuwa 13/08/2018 mu ngingo yaryo ya 261na 262 mugace ka gatanu na 263 ryasohotse mu i Gazeti ya Leta no 39 yo kuwa 24/09/2018 Rirengera umutungo bwite mu byubwenge.

Nyakubahwa birababaje kubona aho ba rwiyemeza mirimo batsindira amasoko ya Leta n’ayabikorera baHabwa amamiliyoni bagakoresha ibihangano byacu imyaka igashira n’indi igataha nta masezerano namba dufitanye bakarushaho gukira banyiri bihangano twe turushaho gukena kandi batezwa imbere n’umutungo wacu ariwo bihangano.

Nyakubahwa umuntu ajya mu isoko akagura igitunguru cy’amafaranga 20 ariko akumvako aribukoreshe ibihangano byacu ku buntu kandi biba byaradutwaye imbaraga, umwanya n’amafaranga atarimake dore ko naho bikorerwa mu mastidio kizira kuguha igihangano utacyishyuye.

Nyakubahwa ibi bituma dufatwa nk’abaciriritse kandi nk’uko mubizi abahanzi dufatiye runini sosiyete muri rusange. Nk’uko biri mushingano zanyu mudusabire abo bireba barekere aho gutanga amasoko bateretswe amasezerano bafitanye n’abahanzi bitewe n’ibihangano bazacyenera mu byo bifuza gukoresha mu ruhame cyangwa mu buryo bubabyarira inyungu .

Nyakubahwa uraba ukijije abahanzi ubukene n’urubwa rwa hato na hato kuko Leta cyangwa abikorera baba batanze amafaranga kuri abo barwiyemezamirimo bafite ama sound bakenera indirimbo nk’uko imodoka ikenera esanse kugirango igende.

Nyakubahwa ibi biduteza igihombo ndetse na Leta kuko tutishyurwa ngo dutangemo imisoro bityo nk’abahanzi ntitugire uruhare mu iterambere ry’Igihugu. Murakoze kumva icyifuzo cyanjye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa