skol
fortebet

Sepetu yatangaje cyo agiye gukora nyuma yo gutandukana na Diamond amuziza kubura urubyaro

Yanditswe: Saturday 28, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Wema Sepetu watandukanye na Diamond kubera kubura urubyaro yavuze ko agiye gufungura iduka ricuruza imyenda y’abana kuko abakunda cyane.

Sponsored Ad


Umukinnyi wa filime mu gihugu cya Tanzania Wema Sepetu watandukanye na Diamond mu mwaka wa 2012 amuziza ko yabuze urubyaro ,Wema yabwiye Tuko dukesha iyi nkuru ko kuva ku myaka ye 23 yifuzaga umwana nubwo atagize amahirwe yo kubyara gusa ngo akunda abana ndetse azafasha buri umwe wese wagize amahirwe yo kwibaruka.

Yagize ati ” Nifuje umwana kuva ku myaka 23 y’amavuko gusa sinagize amahirwe yo kubyara kuba naraye amajoro menshi nsenga nsaba Imana ko mbyara gusa nubu sindabona igisubizo niyo mpamvu nahisemo gufungura iduka ricuruza imyenda kugirango nzajye ngira amahirwe yo kwibonera abana.

Twakwibutsa ko Wema Sepetu ari umwe mu bakobwa bahataniye ikamba rya nyampinga wa Tanzania mu mwaka wa 2009 ndetse akaba ari umwe mu bakobwa bakunze muri filime hariya muri Tanzania kuko uyu mwaka wa 2018 yahawe igihembo cy’umukinnyi mwiza mu bihembo byiswe Cinema Zatu .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa